AmakuruPolitiki

Rutsiro: Umugabo akurikiranweho kwica umugore we n’uwamusambanyaga

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), rukurikiranye umugabo witwa Rwamiye Anastase wo mu Murenge wa Rusebeya muri Rutsiro ukekwaho kwica umugore we witwa Everiane Umazekabiri na Ntakamarishavu nyuma y’uko ngo “yabasanze basambana.”

Uyu Everiane wari umugore we, yicishijwe inyundo naho Ntakamarishavu waryamanaga nawe bamusanze amanitse mu mugozi. Byabereye mu Mudugudu wa Murengeri, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Rusebeya, muri Rutsiro.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri taliki 24, Ukuboza, 2019.

Umwe mu baturage batabaye yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko basanze umurambo wa Umazekabiri Everiane urambitse hasi kandi ngo urugi rw’inzu biciwemo basanze rufunze.

Kugeza ubu harakekwa umugabo wa Everiane witwa Rwamiye, uyu yarafashwe afungiye kuri Station ya Rusebeya.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yavuze ko ayo makuru atari yayamenya ariko ko agiye kubaza akayatangaza neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger