Amakuru

Rutsiro : Inkuba ziri gutuma bamwe mu banyeshuri bareka ishuri

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, baravuga ko bahangayikishijwe n’inkuba zibasira ako karere zigahitana ubuzima bw’abantu, ku buryo hari n’abana bataye ishuri kubera ikibazo cy’inkuba zumvikana muri ako gace.

Mu Kagari ka Rurara mu murenge wa Mushonyi, mu karere ka Rutsiro ni ahantu inkuba zikunze kwibasira zigatwara ubuzima bw’abantu.

Urugero rwa hafi ni urw’umugabo w’imyaka 27 n’umugore we w’imyaka 25 bakubiswe n’inkuba baryamye bahita bapfa, mu ijoro ryo ku itariki ya 7 Kanama, harokoka umwana wabo bari kumwe ufite imyaka itatu.

Nyuma y’iminsi mike ibi byago bibaye, RBA dukesha iyi nkuru yashoboye kugera mu gace bari batuyemo, isanga urugo rwa ba nyakwigendera rufunze. Abana babo babiri basigaye ari imfubyi ngo bajyanwe kurererwa kwa Nyirakuru.

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gisunzu muri uyu murenge wa Mushonyi, bavuga ko agasozi kabo hakunze kwibasirwa n’inkuba zitwara ubuzima bw’abatari bake, bagasaba ko bashyirirwaho imirindankuba.

Gusa bagaragaza ko Inkuba zidatinya gukubita ahashyizwe imirindankuba, nk’uko Twubahimana Dorcas uvuga ko yarokotse inkuba yabitangaje. Yavuze ko yamukubitiye mu rusengero rwa ADEPR Gakeri, akamara iminsi itatu ari muri koma.

Dorcas akomeza avuga ko urwo rusengero rwahise ruhashyira imirindankuba, ariko kugeza n’ubu inkuba ngo ziracyahakubita zikangiza ibikoresho.

Ku rundi ruhande Imirindankuba irakemangwa ku buziranenge bwayo, aho nk’iyashyizwe mu kigo cy’amashuri abanza cya Mucyo, abarezi bahakorera bavuga ko ntacyo ijya ikiza kuko inkuba zikubita zikangiza amashanyarazi n’ibindi, ku buryo hari n’abanyeshuri bagera kuri 26 bataye ishuri kubera ubwoba bw’inkuba. .

Inkuba zumvikana muri Rutsiro ni ikibazo kandi gihangayishije abakorera mu masoko no muri centre y’ubucuruzi ya Gakeri, bacururiza ahantu hataba imirindankuba.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance avuga ko buri rugo rutahabwa umurindankuba kuko byakurura inkuba nyinshi, ahubwo agasaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe byatangiye by’imvura irimo kumvikanamo inkuba nyinshi muri ako karere.

Uyu muyobozi agaragaza ko hari itsinda ryaturutse muri Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, riri muri ako karere rigenzura ibijyanye n’imirindankuba.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro busaba abaturage bakuruye umuriro w’amashanyarazi, gukorana na REG bakareba ko afite imirindankuba ikora neza abatayifite bakayishyiraho.

Abacururiza muri santire z’ubucuruzi nabo basabwa kwishyira hamwe bagashaka imirindankuba kugirango birinde Ibiza biterwa n’inkuba.

Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, abantu 4 nibo bamaze guhitanwa n’inkuba, hakiyongeraho amatungo n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger