AmakuruPolitiki

Rutshuru: Abanyeshuri b’Abacongomani batorotse ikigo bigamo biyunga kuri M23

Urubyiruko rw’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda rukomeje kwisunga umutwe wa M23 umaze igihe warubuye imirwano.

Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru mu gace ka Kitchanga na Bwiza yemeza ko urubyiruko rwinshi by’umwihariko abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi.

Amakuru akomeza avuga ko hari n’abanyeshuri bari kwemera guhagarika amasomo yabo bakigira muri M23 .

Aya makuru kandi yemejwe na Emmanuel Ndume umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile ikorera mu gace ka Kitchanga na Bwiza aho kuwa 8 Kanama 2022 yatangaje ko bababajwe cyane n’urubyiruko rw’abanyeshuri bari kwishora muri M23.

Akomeza avuga ko hari abanyeshuri bigaga muri “Insitut de Trompette” bari baraburiwe irengero batakiza ku ishuri ariko nyuma baza kugaragara mu mujyi wa Bunagana bambaye impuzankano ya M23.

Yagize ati:” Tubabajwe cyane n’urubyiruko rw’abanyeshuri bari kujya muri M23. Mu minsi yashize kuri “Institut de Trompette hari abanyeshuri bari bamaze igihe batakiza kwiga, ariko nyuma baza kugaragara i Bunagana bambaye impuzankano ya M23.”

Twibutse ko umutwe wa M23 ugizwe n’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda aho uvuga ko impamvu wahisemo gufata intwaro, iri uko ubwoko bwabo butotezwa n’andi moko y’Abakongomani ndetse bukaba budahabwa uburenganzira bwabo kimwe n’abandi bakongomani.

M23 inongeraho ko ibi byose bikorwa Leta irebera ndetse inabishyigikiye, kuko hari abategetsi benshi muri DR Congo usanga bafitiye urwango rukomeye Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda , rimwe na rimwe ntibatinye no kubivugira ku karubanda.

Iyi ngo ni imwe mu mpamvu iri gutuma urubyiruko rw’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bari kwinjira muri M23 ku bwinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger