AmakuruAmakuru ashushye

Russia: Perezida Putin yirukanye umujenerali wari mu bazonze Ukraine

Perezida Vladimir Putin wa Russia, yirukanye Jenerali wari ushinzwe kuyobora ibikorwa byo gutanga ibikoresho ku gisirikare cy’iki gihugu byagabanyije umuvuduko muri Ukraine.

Jenerali Dmitry Bulgakov, wungirije umukuru w’igisirikare cy’Uburusiya, yakuwe ku mwanya we ku wa gatandatu, nkuko minisiteri y’ingabo yabitangaje ku rubuga rwa Telegram.

Iyi minisiteri yavuze ko uyu Jenerali, w’imyaka 67, “yarekuwe” kugira ngo abone uko ajya mu kandi kazi.

Azasimburwa na Koloneli Jenerali Mikhail Mizintsev, wayoboye igikorwa cy’Uburusiya cyo kugota umujyi uri ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) wa Mariupol muri Ukraine.

Jenerali Bulgakov yari ashinzwe ibikoresho by’igisirikare cy’Uburusiya kuva mu mwaka wa 2008.

Ndetse ni we wari ushinzwe gutuma igisirikare cy’Uburusiya gikomeza kugerwaho n’ibikoresho nyuma yuko abasirikare babwo bagabwe muri Syria mu mwaka wa 2015.

Ariko bamwe mu babikurikiranira hafi bavuga ko mu mezi ya vuba aha ashize yashyizwe ku ruhande mu Burusiya, benshi bakamwegekaho ko ari we watumye habaho ikibazo gikomeye cyo kugeza ibikoresho ku basirikare, cyabangamiye gutera intambwe kw’Uburusiya, kigasiga abasirikare babwo bafite ibikoresho bicyeya.

Mu mezi ya vuba aha ashize, byabaye ngombwa ko Uburusiya bwegera Koreya ya ruguru na Iran – ebyiri mu nshuti busigaranye – kugira ngo bubone imbunda zindi za rutura hamwe n’indege zigenda nta bapilote bazirimo zizwi nka drones.

Kwirukanwa kwa Bulgakov bibaye nyuma y’amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abashya bamaze kwinjizwa mu gisirikare cy’Uburusiya bahabwa imbunda zaguye ingese (zishaje).

Abategetsi bo mu Burusiya bashyigikiye intambara, bakiriye neza kwirukanwa kwe no gushyirwa kuri uwo mwanya kwa Koloneli Jenerali Mizintsev.

Uwo wamusimbuye – usanzwe yarafatiwe ibihano n’Ubwongereza kubera uruhare rwe rwo kuyobora igotwa rya Mariupol – bishoboka ko azakirwa neza n’abahezanguni mu gushyigikira intambara.

Koloneli Jenerali Mizintsev, Abanya-Ukraine benshi bahimbye “Umubazi [kubaga] w’i Mariupol”, yanayoboye abasirikare b’Uburusiya muri Syria, anashinjwa gutegura ibikorwa byo kumisha ibisasu byashyize hasi umujyi wa Aleppo.

Mu kwezi kwa gatatu, ubwo minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yatangazaga ibihano yafatiye Koloneli Jenerali Mizintsev w’imyaka 60, yavuze ko yakoresheje “amayeri yo kwamaganwa” ndetse akora “ubwicanyi ndengakamere” mu ntambara yo muri Ukraine no mu ntambara yo muri Syria.

Uku guhindura abakozi kwa Putin kubaye mu gihe hari amakuru avuga ko uyu Perezida w’Uburusiya ubu ari we ubwe wafashe inshingano yo kuyobora intambara, ndetse akaba yatangiye we ubwe guha amategeko abajenerali bari ku rugamba muri Ukraine.

Abategetsi bo muri Amerika babwiye CNN ko “uburyo bw’ubuyobozi bw’ingabo budakora neza” i Moscow kandi bukomeje kurushaho kumera gutyo, bwatumye Putin agira uruhare rwo mu bikorwa rurushijeho muri iyi ntambara.

Mu kwezi gushize, abategetsi bo muri minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza bumvikanishije ko Putin yashyize ku ruhande (mu kato) Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya Sergei Shoigu, nyuma yuko abategetsi bo ku rwego rwo hejuru bo muri minisiteri y’ingabo batangiye gukwena (kunenga) “ubuyobozi budatanga umusaruro kandi butazi aho ibintu bigeze” bwa Jenerali Shoigu.

Hagati aho, ikinyamakuru The New York Times cyatangaje ko Putin yimye uruhushya abakuru b’ingabo rwo kuva mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo, abasirikare ba Ukraine barimo gusatira gahoro gahoro.

Icyo kinyamakuru cyasubiyemo amagambo y’abakora mu butasi bw’Amerika bavuga ko uko kubangira kuhava kwateje kugabanuka kw’ishyaka (umurava) mu basirikare b’Uburusiya bari muri uwo mujyi.

Ahanini, abo basirikare baciriwe (bahagarikiwe) imiyoboro inyuramo ibikoresho, bakaba bacungira gusa ku ruhererekane rw’amateme (iteme) bakoze yo kuba bifashishije, kugira ngo bashobore kubona ibindi bikoresho.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger