AmakuruAmakuru ashushye

Rulindo: Umusore akurikiranweho gusambanya gashiki ke k’imyaka irindwi y’amavuko

Mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo mu murenge wa Kinihira, urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umusore w’imyaka 18 ukekwaho gusambanya gashiki ke k’imyaka irindwi y’amavuko.

Iki cyaha gikekwa kuri uriya musore w’imyaka 18 witwa Theogene, cyabaye mu kwezi gushize mu Mudugudu wa Kigali, mu Kagari ka Marembo mu Murenge wa Kinihira muri kariya Karere ka Rulindo.

Umunyanabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Marembo, yameje aya makuru y’uriya musore ukekwaho gusambanya mushiki we w’imyaka irindwi.

Yagize ati “Nibyo koko Nkunzimana Theogene akurukiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu mushiki we byabaye mu cyumweru gishize”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko umwana w’umukobwa w’imyaka 7 wafashwe ku ngufu yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Nkunzimana Theogene kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kinihira mu gihe iperereza rigikomeje, nta burwayi yari afite ku buryo bwaba bwaramuteye gukora ariya mahano acyekwaho.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger