AmakuruAmakuru ashushye

Rulindo : Igiti cyagwiriye umwana ntiyagira icyo aba

Mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Kinihira mu kagari ka Butunzi,  igiti cyari mu busitani bw’ibitaro by’intara bya Kinihira cyararidutse bitewe n’ umuyaga, ku bw’amahirwe nticyahitana umwana warimo atembera muri ubwo busitani.

Ibi byabaye ku wa mbere taliki 11 Ugushyingo 2019, ahagana saa tanu z’amanywa,  igiti cyagushijwe n’umuyaga, gusa umwana uri mukigero cy’imyaka ibiri wari uri gutembera mu busitani munsi y’iki giti cyari kirimo ntihagira icyo aba .

Aya makuru  yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Eric Rubayita, wavuze ko amakuru yahawe n’ubuyobozi bw’ibitaro ari uko uwo mwana yagwiriwe n’igiti arimo atembera mu busitani ariko ntiyagira icyo aba.

Uyu muyobozi yavuze ko icyo giti byagaragaraga ko cyari gikuze, ariko ko nta bimenyetso byo kuriduka bitunguranye cyagaragazaga.

Iki giti kugihirima, umwana ngo yahise yicara hasi, ari na yo foto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu batangarira uburyo uwo mwana nta kintu yabaye.

Uyu mwana wagwiriwe n’igiti kugeza ubu bitaratangazwa ko nta kibazo afite. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Eric Rubayita,  yavuze ko umwana wagwiriwe n’icyo giti nta kibazo yagize, ko ameze neza.

ku bitaro bya Kihira aho iki giti cyari kiri (Photo, Kigalitoday)
Igiti cyagushijwe n’umuyaga umwana wari munsi yacyo ntiyagira icyo aba

 

src . ktradio

Twitter
WhatsApp
FbMessenger