AmakuruIyobokamana

Ruhango: Ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe habereye isengesho ry’ umunsi Mukuru w’ Impuhwe z’ Imana

Ejo ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023 mu Karere ka Ruhango ahasanzwe hazwi nko mu Kibaya cy’ Amahoro habereye isengesho ryahariwe umunsi mukuru w’ impuhwe z’ Imana. Ubusanzwe iri sengesho risanzwe riba buri Cyumweru cya mbere cya buri kwezi ariko ubu rikaba ryabaye kubera ko wari  Umunsi w’ impuhwe z’ Imana.

Isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango ryatangijwe mu 1992 ubwo Padiri Stanislas Urbaniac yatangiraga gusengera hamwe n’ Abakarisimatike ba Paruwasi ya Ruhango. Iryo tsinda ryaje gukomera ubwo ryari rimaze guterwa ingabo mu bitugu na bamwe mu bagize communaute de l’ Emmanuel noneho isengesho ryo mu Ruhango  ritangira kujya rihuza imbaga nyamwishi kubera imbuto zagaragariraga abaryitabiriye bose.

Mu gihe Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yari kuba abantu benshi bahungiyr mu Ruhango  maze ku nshuro nyinshi abahahungiye  bagatabarwa n’ amasengeaho yabo bavandimwe batahwemaga kwiyambaza impuhwe z’Imana  no gutabaza urukundo rwayo maze ukuboko kw’ Imana kukigaragaza inshuro nyinshi mubyo umuntu atatinya kwita ibitangaza bu’urukundo n’ Impuhwe z’ Imana nk’ uko bitangazwa n’ urubuga rwa Facebook rwa Kikiziya Gatolika Ntagatifu.

Nyuma y’ ihagarikwa  rya Jenoside yakorewe abatutsi, isengesho ryo mu Ruhango ryarushijeho gukaza umurego  ari nako ryitabirwa n’ abantu benshi b’ ingeri zose. Kandi baturukaga imihanda  yose  maze imbuto z’ iryo sengesho  rigakomeza kugaragarira mu maso y’ abatari bake.

Ibyo byaje gutuma abo bakirisitu bishyira hamwe batangira kubaka no gutunganya aho bazajya basengera, maze biza guhabwa umugisha na Musenyeri Anastase Mutabazi wari umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Ku itariki 6 Ukuboza 1998 Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi ataha ku mugaragaro Urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe  mu Ruhango(Centre Jesus Misercordieux de Ruhango).

Urwo rugo Musenyeri Anastase yaruhaye inshingano zo kubakira no kwisunga urukundo  n’ impuhwe z’ Imana, guharanira  no kubaka amahoro, no gutera ubumwe n’ ubwiyunge mu Banyarwanda by’ umwihariko , no mu batuye akarere k’ ibiyaga bigari muri rusange.

Muri uwo muhango wo gutaha uru rugo, umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yatangaje ko uru rugo ruzajya rushengerera Yezu mu Isakaramentu ritagatifu ry’ Ukarisitiya.

Maze ku wa 22/Gashyantare/2014 Musenyeri Smaragde Mbonyintege wari Umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Kabgayi ahindura statut ya Ruhango iva ku izina ry’ urugo rwa Yezu  Nyirimpuhwe mu Ruhango rihinduka Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango (Sanctuaire Jesus Misercordieux de Ruhango).

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger