Amakuru

Rubavu: Yagiye gukiza umugore n’umugabo barwanaga ahasiga ubuzima

Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 9 Mutarama 2020, umugabo witwa Ntakasigaye Bizumungu yazize amaherere nyuma yo kujya gukiza umugore n’umugabo barwanaga bikarangira ariwe biviriyemo kuhasiga ubuzima.

Umugabo witwa Cyiza Simon niwe warwanaga n’umugore we witwa Franҫoise Bazimaziki, batuye mu mudugudu wa Rusamaza, Akagari ka Muhira i mu murenge wa Rugerero muri Rubavu.

Ntakasigaye ubwo yageraga mu rugo rw’aba baombi bari kurwana, yagerageje kubitambika hagati kugira abakiranure, niko Cyiza yaboneyeho uburyo bwo kumutera icyuma mu mutima undi ahita yikubita hasi.

Iyi ndwano yabaye ku wa Kane ahagana Saa Mbili z’ijoro.

Amakuru avuga ko Cyiza yaje gufatirwa mu murenge wa Nyundo ashyikirizwa ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero.

Yafashwe ahagana saa 20h00 z’ijoro kandi ngo yagaragazaga ibimenyetso by’uko yasinze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger