Amakuru

Rubavu: Uherutse kwica inka y’umuturanyi we yishwe arashwe ubwo yageragezaga gutoroka gereza

Mu minsi ishyize nibwo twabagejejeho inkuru y’umusore wishe inka y’umuturanyi we .

Uyu musore w’imyaka 35 y’amavuko Sibomana Jean Pierre yishwe arashwe ubwo yagerageza gutoroka gereza .

Ubuyobozi bwa gereza ubwo bwabahaga uruhushya rwo gukujya mu bwiherero nibwo Sibomana yafashe icyemezo cyo guca mu rihumye abarinzi ariko ntibyamukundira dore ko yahise araswa.
Mu minsi mike ishize uyu Sibomana nibwo yatawe muri yombi akekwaho kwica inka y’umupfakazi wa Jenoside ufite Abana batatu.

Sibomana Jean Pierre nkuko bitangazwa na gereza yaracumbikiwe mo akaba yarategereje kujyanwa kuburana mu rukiko ku byaha akekwaho.

Umurambo we ntituramenya niba ushingurwa n’umuryango we cyangwa gereza yaracumbikiwe mo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger