AmakuruAmakuru ashushye

Rwanda: Gusohoka mu rugo bigiye gusaba ikorana buhanga

Nkuko Itangazo rya Polisi y’u Rwanda yashize ku rukuta rwayo rwa Twitter ribivuga hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga mu gusaba uruhushya rwo gusohoka mu rugo mu gihe ufite gahunda yihutirwa.

Muri izo serivise harimo nko kujya kwa muganga,guhaha, gushingura no kujya kuri banki ndatse n’izindi zigaragaye ko zihutirwa.

Uburyo bwo gusaba uruhushya ni ukunyura kuri www.mc.gov.rw cyangwa ugakanda *127# kuri telephone igendanwa.

Umaze kwinjira wandika umwirondoro wawe ariwo nimero yawe y’indangamuntu, iya telephone warangiza ukinjizamo ibikubiye mu rugendo rwawe werekana aho uva naho ujya,impamvu y’urugendo n’ibirango by’ikinyabiziga ku gifite (plaqwe)ugakurikizaho italiki igihe uzagendera n’igihe uzagarukira warangiza ukohereza , ugategereza igisubizo.

Iyo wemerewe cyangwa utemerewe polisi ikoherereza ubutumwa bubikumenyeshya.

Polisi y’u Rwanda irasaba ko uwemerewe agomba kwitwaza I cyemezo mu gihe agiye gushaka izo serivise kugirango nibamuhagarika yerekane urwo ruhushya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger