AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Abayobozi b’Akarere bungirije basabye kwegura

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, hamwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Murenzi Janvier, mu ijoro ryo kuwa 3 Nzeri 2019 basabye kwegura ku mirimo yabo.

Murenzi Janvier na Uwampayizina Marie Grace bagiye ku buyobozi mu karere ka Rubavu mu kwezi kwa Gicurasi 2015 nyuma y’uko komite nyobozi yari iri ho yari yegujwe n’inama njyanama.

Aba bayobozi bandikiye njyanama basaba kwegura, ikaba igiye kwakira ubwegure bwabo mu nama njyanama idasanzwe iteganyijwe kuri uyu wa gatatu.

Murenzi Janvier ubwo yasezeraga ku bo bakoranye yagize ati “Mbikuye ku mutima ndagira ngo mbashimire byimazeyo uburyo twakoranye mu gihe cyose nari maze mu butumwa bwo gukorera abaturage mu nzego z’ibanze ubu nkaba ngiye gukomeza gukorera igihugu mu zindi nshingano. Imana ikomeze kubagura muri byose kandi tuzakomeza gufatanya mu kubaka igihugu cyacu cyiza.”

Aba bayobozi beguye bakurikira abayobozi bungirije mu karere ka Ngororero na Karongi muri iyo Ntara y’Uburengerazuba.

Murenzi Janvier na Uwampayizina Marie Claire basabye kwegura

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger