AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yongeye gushimangira ko ari umukinnyi w’ibihe byose muri Portugal

Cristiano Ronaldo yongeye gushimangira ko ari umukinnyi w’ibihe byose mu gihugu cya Portugal, yongera kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wahize abandi ukomoka muri kiriya gihugu.

Ni igihembo uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yegukanaga ku ncuro ye ya 10.

Cristiano yatwaye iki gihembo bwa mbere muri 2007, mbere yo gukomeza kucyiharira kugeza magingo aya.

Muri rusange mu myaka 12 ishize, abakinnyi babiri ni bo bashoboye gutwara Ronaldo iki gihembo. Aba barimo Simao na myugariro Pepe.

Cristiano umaze kwegukana Ballon d’Or eshanu mu buzima bwe, yegukanye iki gihembo ku ncuro ya 10 ahigitse Bernardo Silva ukinira Manchester City na Joao Felix wa Atletico Madrid. Bruno Fernandes wa Sporting Lisbon cyo kimwe na Ruben Veves wa Wolves na bo bari mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

Cristiano Ronaldo yegukanye iki gihembo, nyuma yo gufasha Portugal kwegukana igikombe cya UEFA Nations league ndetse no kwegukana igikombe cya shampiyona y’Abataliyani ari kumwe na Juventus. Ni nyuma yo gutsinda ibitego 28 akanatanga imipira 10 yavuyemo ibitego mu mwaka w’imikino ushize.

Iki gihembo Cristiano ashobora kucyongeraho icy’umukinnyi wahize abandi ku isi, ahataniye na Lionel Messi cyo kimwe na Virgil Van Dijk.

Cristiano kandi ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or izatangwa mu mezi make ari imbere.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger