AmakuruUbukungu

RSE irashaka gufasha urubyiruko kugera ku ntego zabo

RSE (Rwanda Stock Exchange) ikigo cy’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, kirigufasha urubyiruko rufite imishinga mito kugera kuntego zabo nta ngwate batanze. Ni muri gahunda yo gufasha urubyiruko rufite imishinga ariko rukaba rwarahuye n’ikibazo cy’ubushobozi buke. Ni murigahunda yabo bise  “RSE Next Genereration”

Fred Oluoch aganira n’umunyamakuru wa Teradignews kuri iyi gahunda yabo yagize ati” amafaranga ni ikibazo kigora amakampani menshi mu gihe cyo gutangira, niyo mpamvu turi hano ngo dufashe urubyirukoo kuzamura imishinga yabo kuko barakomerewe cyane. Gusa kugira ngo tubafashe tubanza tukumva imishinga yabo tukabona ubuyizamura tuka batera inkunga ishoboka. Hano hari abasore batandukanye baje kwandikisha imishinga yabo  kandi koko uyirebye ubona ko ari imishinga ifatika gusa bakeneye ubufasha cyane”

Tuganira n’uwari uhagarariye RSE , Fred Oluoch  mu nama yabereye kuri KLAB yatumbwiye ko uwo munsi tuhagera  bari bamaze  kwakira business /imishinga  itanu gusa, kuri ubu baracyategereje urundi rubyiruko ruzagenda rubagana mu kwagura no guteza imbere imishinga yabo bakabatera inkunga.

Imishinga mito niyo yakirwa cyane hanyuma bakareba niba  koko yaterwa inkunga ikazamurwa. Mu basore twaganiriye bavuga ko ari igikorwa bishimiye kubona , ibintu nkibi bari babikeneye cyane ubu bategereje igisubizo doreko hari imishinga myinshi  urubyiruko ruba rufite ariko iguma hasi kubera ubushobozi buke bahura nabwo mukuyitangiza ,kubwibyo iki kije ari igisubizo k’urubyiruko n’igihugu muri rusange.

Gufasha uru rubyiruko rugana RSE mu kwandikisha imishinga yabo ntabwo bisaba ingwate ,icyo bisaba ni ukwandikisha umushinga wawe [SMEs (Small Medium Enterprises)]  wizwe neza ugasuzumwa ibisubizo bikaba bizatagwa nyuma y’isuzumwa ry’ imishinga yose bakiriye, italiki muzayimenyeshwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger