AmakuruImyidagaduro

Rocky Entertainment yatangaje icyatumye itandukana n’umuraperi Papa Cyangwe

Hashize iminsi humvikana umwuka utari mwiza hagati y’umuraperi AbiJuru King Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe n’abamufashaga mu muziki Rocky Entertainment.

Kugeza ubu ntibyari byakamenyekanye icyateye uyu mwuka mubi wo gutandukana cyane ko kuruhande rwa Rocky Entertainment rutari rwakagize icyo rutangaza kuri iki kibazo.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuri wa Rocky Entertainment, UWIZEYE Marc uzwi ku kazina ka Rocky Kimomo rihakana amakuru avuga baba barirukanye uyu muraperi ko ahubwo ariwe bwite wisabiye gutandukana nabo.

Muri iryo tangazo banditse bagira bati “kompanyi ya Rocky Entertainment, Ifashe uyu mwanya kuva tariki 08 Ukuboza 2021 imenyesha rubanda ko umuhanzi mushya Abijuru King Lewis uzwi nka Papa Cyangwe atagikorana na Rocky Entertainment ukundi.”

Bakomeza bati ” Rocky entertainment, kompanyi y’imyidagaduro, ikaba inzu ireberera inyungu z’abahanzi , ikaba n’inzu isobanura filime kurusha izindi mu gihugu. Twakoranye na papa cyangwe mu mwaka wose kandi impande zombi zageze kuri byinshi ziri kumwe. ”

” Kubera ko Papa Cyangwe yadusabye kwikorana nk’umuhanzi wigenga , twahisemo kubaha icyifuzo cye bityo rero tumuzi nk’umuhanzi ufite ikinyafupfura n’impano idasanzwe , ibyo bireba inzu zose zireberera inyungu z’abahanzi (Record Labels ) zakwifuza gukorana nawe . ”

Nubwo batandukanye bavuga ko bazakomeza gukorana nawe mu bundi buryo.

“Twe nka Rocky Entertainment tuzakomeza gukora nk’ibisanzwe , tuzamura impano kandi dukomeza kugeza ibyiza ku bafana bacu nkuko ariyo ntumbero duhorana “

Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuri w’iyi kompanyi Bwana Uwizeye Marc (Rocky Kimomo).

Uwizeye Marc (Rocky Kirabiranya ) yashimangiye ko kompanyi ahagarariye atariyo yirukanye uyu muhanzi ahubwo ko yabihisemo ku giti cye arenzaho kandi ko hari abahanzi bashya bari gukorana na nabo nubwo atifuje kubashyira hanze.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram yanditse agira ati ”Mukomere cyane nashakaga gukuraho urujijo umuhanzi Papa Cyangwe ntago twamwirukanye niwe wadusabye kujya kwikorana natwe turamushyigikira mukomeze gushyigikira inganzo ye ni umuhanzi mwiza muzamufashe uko mushoboye natwe tuzagerageza uko tuzashobozwa. Rocky Entertainment natwe tuzakomeza kubagezaho nk’ibisanzwe indi miziki n’abandi bahanzi turi gukorana “

Hagati aho uyu muraperi Papa Cyangwe yahise asubiza Rocky Entertainment yasohoye iri tangazo abanyomoza bikomeye kubyo batangaje nawe yandika agira ati

“ Mbere na mbere mbanje gushimira Rocky Entertainment n’abakunzi bayo bose uko mwamfashije mukanshyigikira nzahora mbizirikana ariko sinzi impamvu abantu dukunda kwigira beza tukabeshya gusa njyewe  tariki 24 Ukuboza 2021 nzashyira hanze Ep “Sitaki” nzabaha ukuri kose. “

Papa Cyangwe ashinja Rocky ubwambuzi no kuba hari amafaranga menshi ngo yahawe ngo hagire umushinga w’indirimbo Papa Cyangwe ahuriramo n’undi muhanzi nyarwanda ariko ntibikorwe.

Ibaruwa Rocky Entertainment yanditse isobanura ibyiki kibazo.  ( Instagram photo)
Rocky na Papa Cyangwe ubwo baherukana mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2021.  ( Net Photo)
Papa Cyangwe ntiyemeranya na Rocky Entertainment
Twitter
WhatsApp
FbMessenger