Uburanga bw’inkumi iri mu rukundo n’umunyamakuru Axel Rugangura
Umunyamakuru w’imikino mu Rwanda ,Rugangura Axel,uri mu bakunzwe cyane na benshi mu kogeza umupira ku ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru,RBA, yaciye amarenga ko ari mu rukundo n’inkumi yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukobwa ukoresha amazina ya Jojo Ashley ku mbuga nkoranyambaga amakuru ava mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa bavuga ko urukundo rwabo rumaze igihe n’ubwo bo bakomeza kuruhisha ntibijya ku mugaragaro gusa urukundo rwo rutihishira.
Uyu mukobwa ubusanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yarangirije amashuri ye yisumbuye muri APACE mu Rwanda, abamuzi neza.
Umunyamakuru Axel abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yaciye amarenga ko ari mu rukundo n’umukobwa Ashley Jojo nyuma y’ifoto y’iyi nkumi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram igaherekezwa n’amagambo agira ati “Umurongo w’ubuzima.”
Uyu mukobwa watwaye umutima wa Axel Rugangura, bivugwa ko ubwo yari mu Rwanda yahavuye yavuye abonanye n’uyu munyamakuru ukora Urubuga rw’Imikino muri (RBA), n’ubwo iby’urugendo rwe rutamenyekanye na cyane nta wari wakagaragaje amarangamutima ye nk’uko Axel yabigenje.
Rugangura Axel ni ubwa mbere agaragaje amarangamutima ye mu rukundo cyane ko atakunze kumvikana agaruka kubijyanue n’urkundo rwe.