AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Robertinho wa Rayon Sports ashobora gusubira muri Brazil

Umutoza Robertinho ukomoka mu gihugu cya Brazil wari usanzwe azwi nk’umutoza wa Rayon Sports, ashoboara gusubira muri iki gihugu mbere y’umukino wo kwishyura iyi kipe izacakiranamo na  Al Hilal.

Biravugwa ko uyu mutoza ashobora gufata indege imusubiza mu gihugu cya Brazil, nyuma y’uko Rayon Sports itaramusinyisha amasezerano y’uko ari we mutoza wa mbere wayo.

Nyuma y’uko uyu mutoza afashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-2019, akaba ari nabwo yari asoje amasezerano muri Rayon Sports,ntiyumvikanye na Rayon Sports ku ngingo yo kongera amasezerano, byatumye asubira muri Brazil aho yamaze igihe kirenga ukwezi.

Muri Nyakanga 2019, byatangajwe ko Robertinho yamaze kumvikana na Rayon Sports ndetse ko agiye kugaruka gutoza iyi kipe, yaragarutse ndetse atangira gutoza aho yatangiriye ku mikino Nyafurika ya CAF Champions League anganya na Al Hilal 1-1.

Ubu amakuru avuga ko Robertinho wari wemerewe ibihumbi 4 by’amadorari y’Amerika nk’umushahara atarasinya, ndetse bikaba bivugwa ko ashobora kwisuburira muri Brazil mbere y’umukino wo kwishyura wa Champions League, Rayon Sports izasuramo Al Hilal tariki ya 23 Kanama 2019.

Umuvugizi wa Rayon Sports,Jean Paul Nkurunziza yavuze ko nk’ubuyobozi buzi ko Robertinho ari umutoza wa Rayon Sports, kuko bamaze kumvikana hasigaye gusinya gusa.

Yakomeje avuga ko yatunguwe no kumva ko uyu mutoza afie gahunda yo gusubira muri Brazil kuko bose bari bazi neza ikibahugije cyatumye adahita asinya amasezerano.

Yagize ati”Robertinho yavuye mu biruhuko asanga duhuze turimo gutegura umukino wa Al Hilal, na we nibyo yahise ajyamo atoza ikipe, ndetse n’ubu akomeje gutegura umukino biranantunguye kumva ko azagenda. Yadusanze muri ibyo byose rero hari hataraboneka umwanya ngo impande zombi zicare asinye.”

Rayon Sports ikaba yijeje abakunzi bayo ko uyu mutoza wabahesheje igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-2019, akabageza muri 1/4 cya CAF Confederations Cup akiri umutoza wayo.

Robertinho mu nzira zimwerekeza muri Brazil
Twitter
WhatsApp
FbMessenger