Amakuru ashushyePolitiki

Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe yashyinguwe

Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe, yaraye ashyinguwe mu cyaro yavukiyemo mu gace ka Zvimba, nyuma y’ibyumweru bitatu yitabye Imana afite imyaka 95.

Yashyinguwe mu mbuga yo mu rugo rwe rw’i Kutama, kuri kilometero hafi 90 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Harare. Ni iruhande rw’imva ya nyina Bona, n’abavandimwe be Albert na Donato nkuko AFP yabitangaje.

Mugabe yapfuye ku itariki ya 6 Nzeri mu bitaro byo muri Singapore aho yari amaze amezi yivuriza, nyuma y’imyaka hafi ibiri yari ishize ahiritswe ku butegetsi yamazeho imyaka 37.

Umupfakazi we Grace n’abana baherekeje isanduku irimo umurambo wa Mugabe, yari ifurebye mu mabara y’icyatsi kibisi, umuhondo, umutuku n’umukara ari nayo agize ibendera rya Zimbabwe.

Yashyinguwe mu buryo bw’ibanga ry’umuryango we, bitandukanye n’ibyo guverinoma yashakaga ko ashyingurwa ku gasongero k’umusozi wubatsweho irimbi rw’intwari za Zimbabwe, mu murwa mukuru Harare. Hari hanatangiye gutunganywa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger