AmakuruImyidagaduroUmuziki

Riderman yatangaje impamvu adashaka abantu bo kumucungira umutekano

Riderman uzwi cyane nk’igisumizi yatangajeko we atifuza umuntu umurinda kuberako abana neza n’abantu.Ibi bije nyuma yaho abahanzi benshi batandukanye bamaze kugira izina mu muziki bagiye bagaragara bari kumwe nabasore bibigango babarinda.

Mu bahanzi bari bitabiriye igitaramo cyo gusoza Tour du rwanda kuri uyu wa gatandatu i Nyamirambo, bamwe muri bo bari bagaragiwe n’abasore bibigango babacungira umutekano. Ibi nibyo byaduteye kubaza igisumizi Riderman impamvu we adafite umusore umucungira umutekano maze adutangarizako atari ngombwa mu gihe abana neza nabantu  bose mu mahoro.

Riderman  abajijwe impamvu adashaka umurinda mu gihe abandi bahanzi mu Rwanda baba babafite yagize ati: “hahahaha (yasekaga) njyewe ndi Rasta ndi umuntu ubana nabantu bose neza ntakibazo ngirana nabo rero nta mpamvu kuko uwiteka niwe undinda.”

Riderman yavuze ibi mu gihe abo bari kumwe bitabiriye igitaramo harimo Knowless ndetse na Bruce Melody bo bari bagaragiwe n’abasore bibigango.

Uretse hano mu Rwanda bitaratera imbere , usaga abahanzi bakomeye bakunze gushaka ababarinda  kuberako usanga iyo umuhanzi ari kuririmba hari igihe kigera akishima bigatuma ajya mu bafana kwishimana nabo , aha biba ngombwako aba afite umuntu umukebura kugirango hatagira umufana umuhutaza .

Ibi birasa neza nibyo Butera Knowless yatangaje ubwo yarabajijwe niba kuba  afite umusore umurinda umutekano we warabuze kuko yasubijeko  kumushaka bitavuzeko umutekano aba ari muke ahubwo ko ari mu rwego rwo kunoza akazi ke neza.

Knowless ubwo yasubizaga ikibazo cya mugenzi wacu wo ku Inyarwanda.com  yaramubajije ku musore w’ibigango cyane  wari inyuma ye niba ari umurinzi we , aseka cyane Knowless yagize ati:”wapi kbs Manu (Mannuel)  yaradeze kuva nkirimuto kandi ni numukozi muri Kina music rero si umurinzi wajye kuko nta n’umutekano nabuze.”

Ubusanzwe umurinzi w’umuhanzi agomba guhora hafi y’umuhanzi arinda haba ku rubyiniro , mu isoko mutubyinirokubatujyamo nahandi  hose umuhanzi ajya hahurira abantu benshi. Ibi biba bisaba ubwitonzi ndetse no kuba maso kuberako haba igihe bibaye ngombwa ukitangira umuhanzi urinda mu gihe yaba ahuye n’ingorane.

Uyu musore niwe ushobora kuba arinda Bruce Melody
Manu yarategereje Knowless, ni Umusore peeeee!!!!!!!!!!!!!
Yamucungiraga kumucungira hafi

Riderman ati ndi Rasta , mbana neza n’abantu , ntacyo bantwara ndindwa n’uwiteka
Ntakabuza abantu bari benshi
Bakunda abahanzi kugeza naho burira ibiti
Nubwo yampenze ndayihagararaho ariko nirebere abahanzi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger