Imyidagaduro

Riderman witegura kumurika ‘Album’ yashyize hanze indirimbo nshyashya +VIDEO

Umuraperi Gatsinzi Emery wubatse izina mu muziki nka Riderman, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Sweetest”, ikaba ari indirimbo yakoze agendeye kuyo yari yarakoze kera yitwa “Igitangaza” ivuga ku kurata ubwiza bw’umukobwa burangaza.

Iyi ndirimbo ‘Sweetest’imara igihe cy’iminota 3 n’amasegonda 10 Riderman yayiririmbye mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili nayo ikaba ari imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri  Album yise “Kimirantare” yitegura kumurika mu Ukuboza 2019 nkuko abitangaza.

Iyi ndirimbo nshya ‘Sweetest’ yayikoze agendeye ku ndirimbo “Igitangaza” yari yaramuhaye ikuzo mu muziki nubwo avuga amagambo yaririmbye atari amwe ariko injyana zifitanye isano kandi ubutumwa burimo bwose ni bumwe kuko zombi zivuga ku bwiza bw’umukobwa burangaza.

Mu ndirimbo ‘igitangaza hari aho agira ati” Dore igitangaza, dore uburanga burenze burangaza, dore umwana ucyeye dore umwana uhiye…..

Riderman avuga ko nubwo zitari mu rurimi rumwe ariko ubutumwa n’injyana ni bimwe. Agira Ati “Ni ‘Igitangaza’ ariko nyine y’Icyongereza n’Igiswahili ibintu nk’ibyo. Amagambo aratandukanye uyiteze amatwi ukumva n’icyongereza nyine ariko amagambo nabwo ari yayandi n’ubundi nyine iravuga umukobwa mwiza.”

Yakomeje avuga ubu yihaye intego ko nibura buri cyumweru azajya ashyira hanze indirimbo  n’amashusho yayo ku buryo azamurika album zose zigomba kuzaba zizwi. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Fazzo naho amashusho akorwana Jordan Hoeclin.

Avuga ko yamaze kunoza aho azamurikira album ndetse ko n’abahanzi bazamufasha nabo yabateguye. Avuga akiri gushaka abaterankunga bazafatanya nawe mu gihe cyo kumurika album ye nshya mu Ukuboza 2019. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Fazzo. Ni mu gihe amashusho yafashwe Jordan Hoeclin.

VIDEO:

Twitter
WhatsApp
FbMessenger