AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

RIB yataye muri yombi Hakuzimana Abdou Rashid

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RIB yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Iti: “Uyu munsi, RIB yafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.”

Uru rwego rwavuze ko ibyaha uyu mugabo akurikiranweho ari ibyo “yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube.”

Kimwe mu biganiro cyatumye afungwa ni icyo aherutse gukora yumvikanamo avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikaba bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.

RIB yavuze ko icyemezo cyo gufunga Hakuzimana cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha akanga kuzubahiriza.

RIB yongeye gushimangira ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, “ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.”

Hakuzimana w’imyaka 53 y’amavuko kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

Icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside akurikiranweho aramutse agihamijwe n’urukiko, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu inganana miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, giteganywa mu ngingo ya 5 y’itegeko n°59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger