AmakuruPolitiki

RIB yataye muri yombi abantu 67 inafunga inganda 6

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abacuruzi 67 bazira ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Thierry Murangira, umuvugizi wa RIB yavuze ko iki gikorwa [operation] cyiswe “Usalama IX”cyakozwe kuva ku ya 14 kugeza ku ya 18 Kanama 2023, aho aba bakekwa bafashwe.

Cyakozwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, ikigo gishinzwe kurengera umuguzi mu Rwanda, Ikigo gishinzwe Ubuziranenge, Ikigo cy’u Rwanda, Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, REG, Ikigo gishinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Ikigo gishinzwe peteroli na gaze,Urwego rw’abikorera n’abandi.

Iki gikorwa kiri muri gahunda y’umuryango wa polisi ihuriwe mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ku bufatanye na polisi mpanabyaha (INTERPOL).

Ibiryo, ibinyobwa n’ibindi bicuruzwa byafashwe,ntabwo byari byujuje ubuziranenge, kandi bigurishwa mu buryo butemewe.

Murangira yavuze ko agaciro k’ibicuruzwa byafashwe kangana na miliyoni 100.4 FRW. Ibicuruzwa byahise byangizwa bifite agaciro ka miliyoni 61,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Murangira ati: “Nibura abantu 67 batawe muri yombi bafungiwe kuri sitasiyo zitandukanye za RIB mbere y’uko dutanga dosiye yabo mu bushinjacyaha.”

Yavuze ko mu bafashwe, 29 ari Abanyarwanda n’abanyamahanga 38.

Abanyamahanga barimo 19 bo muri Tanzaniya, umwe muri Sudani, babiri bo muri Turukiya, batandatu bo muri Nijeriya, batanu bo muri Tchad, babiri bo muri Uganda, umwe ukomoka muri Kongo, umwe wo muri Etiyopiya n’undi wo muri Malawi.

Ibicuruzwa byafashwe bitujuje ubuziranenge birimo ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 36.2 z’amafaranga y’u Rwanda, ibinyobwa bifite agaciro ka miliyoni 13.2 z’amafaranga y’u Rwanda, amavuta yo kwisiga afite agaciro ka 333 000 FRW, hamwe n’imiti ifite agaciro ka miliyoni 1.4 FRW.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger