AmakuruPolitiki

Igisirikare cya Uganda cyatangaje umubare munini w’ibyihebe bya ADF kimaze gutsinda muri DRCongo

Igisirikare cya Uganda UPDF cyatangaje ko ibyihebe 548 byo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF ari byo kimaze kwicira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’imyaka hafi ibiri hatangiye ibitero byiswe ’Operation Shujaa’ UPDF ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bagaba ku birindiro bitandukanye bya ADF, muri za Teritwari za Béni na Ituri.

Imibare itangwa n’Igisirikare cya Uganda yerekana ko kuva mu Ugushyingo 2021 ibyihebe 548 bya UPDF ari byo bimaze kwicwa, 50 byafashwe mpiri na ho 31 birayamanika.

Umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi miremire akanaba umuyobozi Operation Shujaa, Maj Gen Dick Olum, yanerekanye umurundo w’Ibikoresho bya gisirikare byafatiwe muri biriya bikorwa byo guhiga ADF.

Ibi birimo imbunda zizwi nka SMG (Submachine guns) 142, umunani zo mu bwoko bwa PMK Machine guns, ibisasu 60 byo mu bwoko bwa millimeters mortar, impuzankano za gisirikare 111 military, za batteries 10 ndetse n’imigozi 45 ya radiyo.

Maj Gen Olum yavuze ko ziriya ntwaro zafashwe ari ikimenyetso cy’uko ADF ishinjwa kugaba ibitero muri Uganda na Congo mu gihe cya vuba izaba yamaze kurandurwa burundu.

Ati: “ADF mu gihe cya vuba izinjira mu bitabo by’amateka. Twagabanyije ubushobozi bwayo bwo gushoza intambara, twagabanyije umubare w’abakozi bayo, uw’intwaro zabo; ikindi morali yabo iri hasi.”

Uyu musirikare yavuze ko intwaro UPDF yerekanye ari iziri mu biganza byayo, kuko hari izindi zifitwe n’Igisirikare cya Congo.

Yunzemo ko usibye ibyihebe byishwe, hari n’abantu 156 biganjemo abagore n’abana byari byarashimuse babohowe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger