AmakuruAmakuru ashushye

RIB yataye muri yombi 12 bashakaga kwiba Equity Bank

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe abantu 12 barimo abanya Kenya umunani, abanyarwanda batatu n’umunya Uganda umwe bakekwaho gushaka kwiba banki ya Equity mu Rwanda bakoresheje ikoranabuhanga.

Nk’uko byatangajwe na RIB ikoresheje urubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko yamenye umugambi wa bariya bantu ndetse ikabata muri yombi batari bagira icyo bakora.

RIB ikomeza ivuga ko aba bari barimo bagerageza kwinjira mu ikoranabuhanga rya Equity Bank kugirango bajye bashobora kujya bakura amafaranga kuyo abakiliya bayo babikije.

Hari amakuru avuga ko muri aba bafashwe harimo n’umugore umwe gusa kugeza ubu RIB nta byinshi yari yatangaza ku mazina y’aba bantu gusa biravugwako haba harimo umugore umwe.

Ikomeza ivuga ko aba bantu atari ubwa mbere kuko ngo bigeze no kwiba Equity yo muri Kenya birabahira ndetse no muri Uganda gusa iyo mu Rwanda bahise bagwa gitumo, ubu bakaba bafunze aho bagiye gukorerwa dosiye bagashyikirizwa ubushinjacyaha.

RIB ikomeza ishimira abatanze aya makuru yatumye aba bafatwa inakomeza isaba abanyarwanda bose kujya batangira amakuru ku gihe kugirango ibyaha bitandukanye bikumirwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger