Amakuru ashushyePolitiki

RIB yatangiye gukurikirana ikibazo cya Minisitiri Uwizeyimana Evode

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku kibazo cyacicikanye kuri Twitter aho bavugaga ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, yahutaje umusekirite w’umugore wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter hakwirakwiye ubutumwa buvuga ko Minisitiri Uwizeyimana yahiritse umukobwa ukora mu kigo gicunga umutekano cya ISCO, usaka abinjira muri Grande Pension Plaza, akikubita hasi.

Kugeza ubu RIB yatangaje ko yatangiye iperereza kuri iki kibazo ariko ntacyo yatangaje ku kuba Minisitiri Evode yahanwa.

Mu kiganiro umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yagiranye na KT Press, yemeje aya makuru agita ati ” Yego twatangiye iperereza kuri iki kibazo, tuzabanza kureba neza uko byagenze mbere yo kugira umwanzuro dufata.”

Byitezwe ko RIB ijya kureba amashusho ya camera zizwi nka CCTV ziri kuri Grand Pension Plaza ari naho ibi byabereye.

Umunyamakuru witwa Hakuzwumuremyi Joseph  ni we watangaje aya makuru y’uko Minisitiri Evode yahutaje uyu musekirite ukorera ikigo gicunga umutekano cya ISCO.

Yagize ati “Umukobwa ushobora kuba utari wamenye Nyakubahwa amusabye kunyura mu cyuma gisaka (scanner) nk’abandi undi ahita amuhirika yitura hasi.”

Nyuma y’amasaha asaga atatu, Uwizeyimana yasabye imbabazi yifashishije Twitter, ndetse avuga ko ibyabaye bitari bikwiye.

Yagize ati “Ndicuza nkomeje ku byabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk’umuyobozi ndetse n’umukozi wa Leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n’ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose muri rusange.”

Iki gikorwa cyasembuye ibitekerezo binyuranye, bamwe bavuga ko bitari bikwiye ko igikorwa nk’iki kiba ku muntu uri mu bagize Guverinoma ndetse ko RIB ikwiye gukora iperereza kuri iki kibazo hakanifashishwa amategeko.

Kuri Twitter hari nabavuze ko gusaba imbabazi byonyine bidahagije kuko ngo ibyo Minisitiri Uwizeyimana Evode yakoreye uyu musekirite ari ishusho y’ibyo yaba akorera aho abantu batamureba.

Mu bitekerezo byatanzwe hari n’abamusabye ko yakwegura kuko ibyo yakoze bisiga isura mbi abandi bayobozi, banavuze ko kuba yasabye imbabazi kuri Twitter ari ukwiha isura nziza mu bantu ngo babone ko aruin umuntu mwiza.

Mu bitekerezo byatanzwe kuri Twitter hari nabavugaga ko Minisitiri Evode akwiye kwihanganirwa ku byo yakoze cyane ko yasabye imbabazi ariko kandi hari nabandi bavugaga ko hakwiye gufatwa ibyemezo kuko ikibazo nkiki cyabereye muri Kigali Height mu minsi ishize.

Ingingo ya 121 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Minisitiri Uwizeyimana Evode yahise asaba imbabazi avuga ko yicuza kuba yahutaje umusekirite

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger