AmakuruPolitiki

RIB yatangaje urutonde rwa shene za You tube zahawe gasopo kubera Ibyo zitangaza

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rumaze iminsi mu bukangurambaga ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, babasaba kwitwararika kubyo banyuza ku mbuga zabo cyane cyane abakora ibisenya umuryango nyarwanda ndetse n’ibindi bijyanye n’urukozasoni.

Ntabwo hamaze igihe kinini hatawe muri yombi abakoresha imbuga nka YouTube mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry aherutse gukora n’itangazamakuru, yatanze umurongo ku bakoresha imbuga nkoranyambaga ariko nanone yibanda cyane ku bakora amashusho yiswe ‘Ibishegu, aho yanababwiye ko aribwo bwa nyuma babasabye kubireka bagahindura ibyo bakora nka ‘last warning’.

Dr. Murangira, abajijwe niba nk’abantu bari barakoze ayo mashusho kera, byibura bo bahindura ibyo bakora ariko amwe ya kera akagumaho yagize ati “Twe nka RIB turigisha, aya ni amahirwe babonye, kuko icyo gihe wita kera itegeko rihana ibi bintu ryari ririho.”

Yagize ati “Izo YouTube channel ndazivuga, tuzihe remark, bumve neza bumve ko iyi ni last warning babonye, Buryohe Tv, Rwanda I news, isiri tv, Gift Tv, Gheto 250, Sex catch in Africa, imibonano tv, urumva nayo mazina uko aba ameze, Kigali Love zone, weekly dropout 250, jenny tv, Kigali love zone, twisanzure tv, star max tv, bikini one tv, ibyana tv, urumva ayo mazina?

Agasobanuye tv,amakuru isomo ry’urukundo tv, amabanga y’urugo tv, amahumbezi tv, hometown tv, lake rehema official, Bedlove, bwombobwombo tv, bedox tv, indaya tv umuntu agafungura youtube channel akayita indaya tv, I and md, ibaba tv, aga tv, abakuru tv, bibaho tv show,n’izindi.”

Dr. Murangira yakomeje avuga ko aba ngaba babahaye gasopo ya nyuma, ati “aba ngaba tubahaye Last warning, mubikureho. ‘contents’ zindi nzima zirahari. ‘Contents’ zikurura urubyiruko mu buraya, mu bwomanzi, ntabwo zemewe. Turabaha warning kugira ngo mube mwabikuyeho vuba kandi muhindure na contents, kuko ikiza gukurikiraho,,,,”

Uretse abakora iby’urukozasoni kandi, RIB yihanangirije abakinisha abana bato filime z’urukozasoni, ndetse n’abakoresha ibiganiro abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, aho mu kwezi kwa Kanama honyine abagera kuri barindwi batawe muri yombi bakurikiranweho ibi byaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger