AmakuruPolitiki

Lt.Gen Mubarakh Muganga yitabiriye inama idasanzwe yiga ku mutekano wa DRCongo

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bya EAC yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inama yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023.

Kugeza ubu imyanzuro y’iyi nama ntiratangazwa.

Iyi nama cyakora yateranye mu gihe habura ibyumweru bibiri byonyine kugira ngo manda y’Ingabo za EAC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irangire, nyuma y’umwaka ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru avuga ko Igisirikare cya Kenya kimaze iminsi mu biganiro bigamije kureba niba igihe ziriya ngabo zigomba kumara muri Congo cyakongerwa; gusa nta mwanzuro werekeye iyi ngingo uramenyekana.

Andi makuru avuga ko Congo ishobora gutera umugongo EAC, binajyanye no kuba ubutegetsi bwayo bwarakunze kugaya umusaruro wa ziriya ngabo ku bwo kutajya mu mirwano n’inyeshyamba za M23.

Mu gihe Ingabo ziri mu butumwa bwa EACRF zaba zivuye muri Congo; byitezwe ko zishobora gusimburwa n’iz’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Mu cyumweru gishize abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango ubwo bahuriraga i Luanda muri Angola bahaye umugisha gahunda yo kohereza ingabo muri Congo, gusa itariki zizohererezwayo ntabwo iratangazwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger