AmakuruImyidagaduro

Reba amafoto ya Shaddy Boo yatumye ashinjwa kutiyubaha, n’icyo yabivuzeho

Shaddy Boo uuaze kumenyekana cyane kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye, yikomye abantu batandukanye bakomeje kumushinja kutiyubaha kubera amafoto aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram yambaye ikariso n’isutiye gusa.

Uyu mukobwa ukurikirwa n’abatari bake kuri Instagram, yavuze ko impamvu yahisemo gushyiraho ariya amafoto ari uko azi neza ko aribyo bakunda ndetse anagaragaza ibimenyetso simusiga by’uko ibyo avuga ari ukuri.

Ku italiki ya 10 Mutarama 2019  nibwo Shaddy Boo yashyize amafoto kuri Instagram yiyambitse imyenda Bambara bari koga (Bikini)bituma benshi mu bamukurikira batangira kwandika ko atiyubaha ndetse ko ibyo yakoze bitamuhesha agaciro nk’umubyeyi ufite abana.

Shaddy Boo mu kubasubiza yifashishije uburyo bwo kureba abantu batwaye ifoto ye ku rubuga rwa Snapchat bakoresheje ibyo bita(Screen Shot) ababwira ko aribyo bakunda.

Yagize ati” Screenshot 167 ku ifoto yange nambaye Bikini none muri kumbwira ngo ntago niyubaha? Mugomba kwemera ko aribyo mukunda kuko iyo nshyizeho ifoto yange nambaye imyenda ya Hijab (Imyenda y’agore mu idini ya Islam) nta numwe ugira icyo avuga.. abantu barasekeje rimwe na rimwe”.

Shaddy Boo ubusanzwe witwa Mbabazi Shadia ni umubyeyi w’abana babiri, ni umwe mu Banyarwandakazi bamaze kumenyekana hirya no hino bikomotse mu buryo bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram.

Shaddy Boo yavuze ko amafoto yagaragaje ariyo abantu bakunda

Uburyo Shaddy Boo yakoresheje agaragaza ko aya mafoto yakunzwe cyane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger