AmakuruImikino

Reba abo Messi, C. Ronaldo n’abandi bagiye batora mu bihembo ngarukamwaka bya FIFA

Mu ijoro ryakeye, i London mu gihugu cy’Ubwongereza hatangiwe ibihembo ngarukamwaka bya FIFA, ku bakinnyi, abatoza n’abafana bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2017/2018.

Igihembo Nyamukuru cy’umukinnyi wahize abandi cyegukanwe na Luka Modric ukinira Real Madrid, mu gihe Didier DesChamps utoza ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ari we watowe nk’umutoza w’umwaka. Ni mu gihe Lionel Messi wayoboye uru rutonde igihe kirekire yarangije ku mwanya wa 05.

Uko abakinnyi batowe ku va ku wa mbere kugera ku wa cumi.

Mu gutanga ibi bihembo, hagiye hiyambazawa amajwi y’abakinnyi bahagarariye abandi(ba Kapiteni) mu bihugu by’ibinyamuryango bya FIFA ndetse n’abatoza b’amakipe y’ibi bihugu.

Lionel Messi usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentina yatoye Luka Modric nk’umukandida we wa mbere, uwa kabiri amugira Kylian Mbappe, mu gihe yahaye mukeba we Cristiano Ronaldo umwanya wa gatatu.

Uyu Cristiano Ronaldo we yatoye Raphael Varane nk’umukandida we wa mbere, uwa kabiri amugira Luka Modric, mu gihe Griezmann ari we wa gatatu ku bwa Christiano Ronaldo.

Ku bwa Sergio Ramos usanzwe ari Kapiteni wa Espagne, uwa mbere ni Modric, uwa kabiri Cristiano Ronado, mu gihe Messi yamugize uwa gatatu.

Amahitamo ya bamwe mu ba Kapiteni b’amakipe y’ibihugu.

Ku ruhande rw’abatoza, Didier DesChamps utoza Abafaransa asanga Antoine Griezmann ari we wari kuba uwa mbere, uwa kabiri akaba Kylian Mbappe mu gihe Raphael Varane ari we wari kuba uwa gatatu.

Zlatko Dalic utoza Croatia we asanga Luka Modric ari we wa mbere, uwa kabiri akaba Messi mu gihe Cristiano Roanldo ari we wari ukwiye kuba uwa gatatu.

Na ho Lionel Scaloni utoza Argentina, uwa mbere yakabaye Messi, uwa kabiri ni Modric mu gihe Griezmann ari we yashyize ku mwanya wa gatatu.

Ku bwa Luis Enrique utoza Espagne, Messi ni we wari kuba uwa mbere, uwa kabiri akaba Modric mu gihe Mo Salah yari kuza ku mwanya wa gatatu.

Amahitamo ya bamwe mu batoza.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger