AmakuruImikino

Real Madrid igiye kubaka Stade yayo mu buryo budasanzwe(Amafoto)

Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne yamaze gutangaza ko igiye gutangira umushinga wo kubaka bundi bushya Stade yayo ya Santiago  Bernabeu.

Magingo aya ubuyobozi bw’iyi kipe y’ubwami bw’i Madrid buhugiye mu bikorwa byo gukusanya angana na miliyoni 500 z’ama Pounds azafasha kuvugurura iyi Stade. Amakuru avuga ko imirimo yo gutangira kuvugurura iyi Stade iteganyijwe gutangira mu mpera z’uyu mwaka.

Byitezwe ko mu nama idasanzwe y’abayamuryango ba Real Madrid iteganyijwe ku wa 23 z’uku kwezi, Perezida wayo Florentino Perez azasaba inguzanyo izafasha muri iyi mirimo yo gusana Stade, nyuma yaho gato imirimo yo kuyubaka bundi bushay ihite itangira.

Imirimo yo kuvugurura iyi Stade izamara igihe kiri hagati y’imyaka itatu n’ine.

Mu bidasanzwe iyi Stade izakorwaho, harimo ko igomba kugira igisenge kiyipfundikiye yose ndetse no kubaka Parking nini y’amamodoka izaba iyikikije.

Florentino Perez uyobora iyi kipe avuga ko ikigambiriwe ari ukugira iyi Stade iya mbere nziza ku isi ndetse abafana na bo bakabaha ahantu hatekanye ho kurebera umupira, babarinda kwicwa n’izuba cyangwa kuyagirwa n’imvura.

Santiago Bernabeu uyegereye ku manywa.
Santiago Bernabeu nshya izaba igaragara gutya Nijoro.
Uko Santiago Bernabeu izama igaragara ku manywa uyirebeye kure.
Uko Santiago Bernabeu izaba igaragara mo imbere.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger