AmakuruPolitiki

RDC: Moise KATUMBI yahishuye icyatumye atemererwa kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umunyemari  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Moise Katumbi kuri uyu wa 26 Ukwakira yagiriye uruzinduko mu mugi wa Goma agira icyo avuga ku mpamvu yatumye atemererwa kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ndetse anakomoza ku bavuga ko  yaba yariyunze na Joseph Kabila.

Moise Katumbi yari yarahunze igihugu ku ngoma ya perezida Joseph Kabila aza kukigarukamo  ubwo Felix Tshisekedi yari amaze kujya ku butegetsi. Moise Katumbi ubwo yaganiraga n’abatuye umugi wa Goma yaje kumara impungenge abaturage bari bamubajije ukuntu yakwiyunga n’uwo bafata nk’umwanzi ari we Kabila abasubiza ko atabikora kuko byaba ari ukugambanira abaturage.

Nk’uko ikinyamakuru “Politico.cd” dukesha aya makuru cyabyanditse, Katumbi yahakanye ko atazigera yiyunga na Joseph Kabila. Yagize ati “Ntabwo ndi umugambanyi. Nitaye ku bababaye bakeneye gufashwa.”

Uyu munyapolitiki wahoze ari na Guverineri w’intara ya Katanga yari yaje kwakirwa n’mubare munini w’abaturage wari waje kumwakira kuburyo byatumye avuga ku makuru yagiye avugwa ko aramutse yemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa perezida yagura abaturage bakamutora bitewe n’amafaranga atari make afite bityo akaba ari nayo mpamvu yangiwe kwiyamamaza.

Yagize ati “Nimwe nishingikirije. Bavuze ko ngura abaturage. Ese ubu kugira ngo muze hano nabanje kubaha amafaranga?”

Katumbi yakomeje avuga ko ubutegetsi bwa Kabila bwagiye bumutega imitego myinshi yamukumiraga  kugera i Goma ariko bikaba byarangiye ahageze.

“Bavuze ko Katumbi atinya kuza i Goma. Ese mfite ubwoba? Ahubwo bakoze ibishoboka byose ngo ntagera hano, bantega imitego ariko ubu noneho nahageze.” Katumbi.

Muri Gicurasi 2019, Moise Katumbi nibwo yageze i Lubumbashi avuye mu buhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yari amaze imyaka itatu mu buhungiro. Moise Katumbi yashinjwaga kugira umutungo utemewe byavugwaga ko yagiye anyereza umutungo wa Leta ubwo yayoboraga intara ya Katanga, bituma akatirwa n’urukiko igifungo cy’imyaka itatu adahari nubwo we atigeze yemera  iki cyaha.

Ku ngoma y’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, Moise Katumbi yabwiwe ko igihe azakandagira muri Congo-Kinshasa aje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, azahita atabwa muri yombi bituma areka kuza mu gihugu n’umugambi yari afite wo kwiyamamaza. Ibi byatumye bamwe bakeka ko kumushinja iki cyaha bwari uburyo bwo kumukumira  kuko ngo babonaga ashyigikiwe cyane n’abaturage nk’uko yabishimangiriye i Goma kuri uyu wa gatandatu.

Moise Katumbi aganira n’abaturage batuye umugi wa Goma
Twitter
WhatsApp
FbMessenger