Amakuru

RDC: 50 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abantu 50 bitabye Imana baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu mugezi wa Momboyo uherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko abayobozi babitangaje kuri uyu wa gatanu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye uku kurohama cyangwa umubare wa nyawo w’ababa baguye muri iyi mpanuka.

Iyi mpanuka yabereye mu mugezi wa Momboyo mu ijoro ryakeye, nk’uko Richard Mboyo usanzwe ari umuyobozi wungirije w’intara ya Tshuapa yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Ati” Ku wa kane twabonye imirambo 49, hanyuma twabonye undi umwe muri iki gitondo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyateye iyi mpanuka cyangwa umubare wa nyawo w’ababa bayiguyemo.

” Icyaba cyateye iyi mpanuka cyangwa umubare w’abayiguyemo ntabwo biramenyekana. Ubuyobozi bw’intara bwamaze koherezayo ikipe yo gushaka abandi.”

Ubu bwato bwarohamye bwari butwaye abagenzi ndetse n’umubare munini w’ibicuruzwa bubivanye mu mujyi wa Monkoto bubyerekeza mu mujyi wa Mabandaka uherereye mu ntara ya Equateur, nk’uko abaturage babitangaje.

Mboyo yongeyeho ko ubu bwato bwagendaga nijoro nta n’urumuri rufite, ibintu bitemewe n’amategeko agenga umutekano muri Congo Kinshasa.

Impanuko zo mu mazi ni zimwe mu zihitana abantu benshi mu migezi n’ibiyaga bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bijyanye n’uko amenshi mu mato akora ingendo aba atwaye ibintu byinshi kandi ashaje.

Haniyongeraho ko nta myambaro igenewe umutekano wo mu mazi abatwara abagenzi baba bafite ndetse n’uko umubare muto w’abanye Congo ari bo bazi koga.

Muri Gashyantare uyu mwaka, abandi bantu 14 bari baburiwe irengero mu mugezi wa Congo, nyuma y’amato abiri yawurohamiyemo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger