AmakuruImikino

Rayon Sports yavuze amakuru atari meza kubbakinnyi bayo bakomoka muri Uganda

Ikipe ya Rayon Sports ikunzwe na benshi mu bakunzi ba ruhago Nyarwanda, yavuze ko abakinnyi bayo 3 bakomoka mu gihugu cya Uganda atari kuba meza nk’uko abafana babyifuza.

Aba bakinnyi barimo : Simon Tamale, Charles Bbaale na Joachiam Ojera kugeza n’iyi saha ntabwo baragaruka mu ikipe nyamara iminsi y’ikiruhuko bari barahawe yararangiye.

Ngabo Robben ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri Rayon Sports, yatangaje ko nta makuru bafite kuri aba bakinnyi.

Ati “Duheruka kuvugana na bo ku wa Kabiri batubwira ko bagiye kuza, ariko kugeza ubu barabuze. Nta yandi makuru tubafiteho.”

Ku rundi ruhande,Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu n’Umunya-Maroc Youssef Rharb, bombi bakoze imyitozo ku wa Gatatu nyuma yo kuva mu biruhuko.

Ku mukino wa Gasogi United, Rayon Sports izaba yagaruye Nsabimana Aimable na Mitima Isaac batakinnye imikino iheruka kubera imvune, ni mu gihe abakinnyi bashya barimo Alon Paul Gomis n’Umunyezamu w’Umunya-Sénégal, Khadime Ndiaye, bombi babonye ibyangombwa byo gukina.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 27 mu gihe Gasogi United bazakina iri ku mwanya wa munani n’amanota 18.

Kuri uyu wa gatanu saa 18:00, Rayon Sports izakira Gasogi United ku mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger