AmakuruImyidagaduro

The Ben na Pamella bagiye kurira ukwabuki hanze y’u Rwanda

Umuhanzi The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella baherutse gukora ubukwe bw’agatangaza,bagiye mu biruhuko by’ukwezi kwa buki i Mombasa muri Kenya.

Ibi bibaye mu rwego rwo kwishimira urugendo batangiranye nk’umugore n’umugabo nyuma yo kubihamiriza imbere y’Imana, imbere y’imiryango n’inshuti.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuwa 23 Ukuboza bwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye birimo n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga,Rtd Gen James Kabarebe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Mutarama nibwo The Ben yujuje imyaka 37 abonye izuba kuko yavutse ku wa 09 Mutarama 1998.

Umugore we Uwicyeza Pamella bakiri mu kwa buki yamuteye imitoma idasanzwe, amwifuriza isabukuru nziza ati ”Umunsi mwiza w’amavuko mugabo wanjye w’igikundiro, hamwe na we Isi ihinduka ijuru, nkunda kugukunda. Warakoze kumbera inshuti magara no kureka nkaba uwo nifuza mu nzira zose.”

Yongeraho ati ”Nta muntu utagira inenge ariko kuri njye ntekereza ko uri umuziranenge, uri uwo nasengeye, ntewe amatsiko no kuzasazana na we. Ntewe ishema nawe kugeza ku iherezo mukundwa.”

Umwaka wa 2021 wasize The Ben yambitse impeta Pamella, uwa 2022 usiga basezeranye imbere y’amategeko, ni mugihe ku wa 15 Ukuboza 2023 aribwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa kw’aba bombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger