Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yatumijwe na CAF ngo yisobanure kuri ruswa bivugwa ko yatanze

Akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, kamaze gutumiza Rayon Sports na Lydia Ludic mu rwego rwo kwigira hamwe ku kibazo cya ruswa cyavuzwe mbere y’umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wahuje amakipe yombi ukabera I Bujumbura.

Ibi bije bikurikira iperereza iri shyirahamwe ryari rimazemo iminsi, ku byari byatangajwe na komiseri w’umukino ikipe ya Rayon Sports yasezereyemo LLB mu mikino ya CAF Champions league, umukino Rayon Sports yatsinzemo igitego 1-0 ibifashijwemo na Shabani Hussein Tchabalala.

Nyuma y’uyu mukino, havuzwe amakuru yavugaga ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bari babonwe mu cyumba cy’umwe mu basifuzi bayoboye uyu mukino, ibintu byaje no kuviramo Mfarme Ali Nassoro guhagarikwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zanzibar ZFA nyuma y’ubusabe bwa CAF.

Ali Nassoro wayoboye uyu mukino byarangiye ahagaritswe na ZFA.

Nyuma yo kurangiza iperereza ryayo, CAF yamaze kwandikira impande zombi zirebwa n’iki kibazo kugira ngo zizitabe ku cyicaro cyayo giherereye I Cairo ku wa 25 z’uku kwezi mu rwego rwo kugira ngo kivugutirwe umuti ntaw’urenganyijwe, n’ubwo CAF ivuga ko Atari ngombwa cyane kujya mu Misiri.

Iyi baruwa ivuga ko aya makipe agomba kubwira CAF niba azayitabira, gusa akongeraho ko impapuro zose zijyanye n’iki kibazo aka kanama kazibonye kandi ko kazazikoresha muri iyi nama yo ku cyumweru.

N’ubwo nta muyobozi wa Rayon Sports urahamiriza itangazamakuru iby’iyi baruwa, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryo ryatangaje ko Rayon Sports yaribwiye ko yamaze kubona iyi baruwa.

Ni mu gihe nanone amakuru aturuka I Burundi avuga ko LLB yatangaje ko ifite ibimenyetso simusiga bishija Rayon Sports, bityo ikaba yizeye kuyitsinda nka 80% akaba ari nay o ikomeza mu cyimbo cya Rayon Sports.

Ku ruhande rwa LLB icyizere cyo gutsinda Rayon Sports ni cyose.

Rayon Sports yasezereye LLB ku wa 22 Gashyantare nyuma yo kuyitsindira I Burundi igitego 1-0, kikaba cyaraje cyiyongera ku kindi Rayon Sports yatsindiye I Kigali mu mukino amakipe yombi yanganyije 1-1.

Mu cyiciro gikurikira Rayon Sports yahuye na Mamelodi Sundowns, gusa ntiyaharenze kuko iyi kipe yo muri Afurika y’epfo yayisezereye ku bitego 2-0.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger