AmakuruImikino

Rayon Sports yatsinze Police FC igera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro

Rayon Sports yasanze Mukura VS ku mukino wa nyuma w’irushanwa “Agaciro Football Tournament”, nyuma yo gusezerera Police FC kuri penaliti 4-3.

Ni nyuma y’uko iminota y’umukino isanzwe yari yarangiye nta kipe ishoboye gutsinda igitego mu izamu ry’iyindi.

Uyu mukino wabereye mu mvura y’umudubi yaguye kuri Stade Amahoro, waranzwe n’uburyo buke bw’ibitego ku mpande zombi. Uburyo bukomeye cyane bwabonetse ku ruhande rwa Rayon Sports ni ubwabonetse mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, ku ishoti riremereye Iranzi Jean Claude yateye bikarangira rigonze umutambiko w’izamu.

Ikipe ya Police FC yihariye igice cya kabiri cy’umukino, gusa ntiyashobora kubyaza umusaruro uburyo buke bw’ibitego yagiye irema.

Nyuma yo kurangiza iminota isanzwe y’umukino nta kipe ishoboye kubona igitego, byabaye ngombwa ko hiyambazwa za penaliti kugira ngo haboneke ikipe izahura na Mukura VS ku cyumweru.

Iyi Mukura yo yasezereye APR FC kuri penaliti 3-2 nyuma y’iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Penaliti za Rayon Sports zinjijwe na Michael Sarpong, Rugwiro Herve, Bizimana Yannick na Rutanga Eric. Iya Iragire Saidi yo yagaruwe n’umutambiko w’izamu.

Ikipe ya Police FC yo yinjije penaliti eshatu binyuze kuri Ngendahimana Eric, Munyakazi Youssuf Lule na Ndayishimiye Dominique. Penaliti za Police FC zahushijwe na Mpozembizi Mohammed cyo kimwe na Iyabivuze Osee.

Police FC igomba guhura na APR FC mu rwego rwo guhatanira umwanya wa gatatu muri iri rushanwa ry’Agaciro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger