AmakuruImikino

Rayon Sports yatsinze Musanze FC yiyongerera amahirwe y’igikombe cya shampiyona

Rayon Sports yiyongereye amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2018/19, nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino wakinnwe habanje kuvugwa amagambo menshi.

Igice cya mbere cyawo cyarangiye ikipe ya Musanze FC iyoboye n’igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports. Ni igitego cyatsinzwe na rutahizamu Mugenzi Cedrick, ku mupira yari ahawe na Kikunda Patrick bakunda kwita Kaburuta.

Rayon Sports nyamara ni yo yari yagerageje gusatira, inahusha uburyo bw’ibitego bukomeye. Urugero nko ku munota wa 35 w’umukino, iyi kipe y’umutoza Robertinho yabonye uburyo bwo gutsinda igitego birangira Kakule na Ulimwengu barwaniye umupira bityo habura uwuboneza mu izamu.

Ni na ko byagenze ku munota wa 40 ubwo Jules Ulimwengu yahushaga igitego ari wenyine imbere y’izamu rya Shema Innocent wa Musanze FC.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, Robertinho yakoze impinduka avana mu kibuga myugariro Habimana Hussein amusimbuza Mugisha Gilbert bita ‘Barafinda’.

Ukwinjira kwa Gilbert kwafashije cyane Rayon Sports kuko yahise itangira kurusha cyane Musanze FC. Igice cya kabiri kimaze iminota ine yonyine gitangiye, Manzi Thierry yahise yishyurira Rayon Sports ku gitego yatsinzwe n’umutwe. Ni ku mupira wari uturutse kuri Coup-Franc yari itewe na Manishimwe Djabel.

Umunya-Ghana Michael Sarpong yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 59 w’umukino, ku mupira yari ahinduriwe na Kapiteni we Manzi Thierry.

Rayon Sports yasoje akazi ku munota wa 67 ibifashijwemo na Djabel Manishimwe, ku mupira yari yambuye Hakizimana Francois.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gukomeza kuyobora shampiyona n’amanota 66. Irarusha APR FC amanota ane mu gihe shampiyona y’u Rwanda ibura imikino ibiri ngo irangire.

Iyi APR FC izamanuka mu kibuga ku munsi w’ejo ikina na AS Muhanga, mu mukino w’umunsi wa 28 uzabera kuri Stade y’i Muhanga. Mu gihe iyi kipe y’ingabo z’igihugu yaba itsinze uyu mukino, yasigara irushwa na Rayon Sports inota rimwe. Byumvikana ko aya makipe yombi yazakiranurwa n’imikino ibiri izaba isigaye.

Rayon Sports ishigaje guhura n’amakipe ya Kirehe FC na Marines, mu gihe APR FC izaba ishigaje guhura n’amakipe ya Espoir FC na Police FC.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger