AmakuruImikino

Rayon Sports yatandukanye n’umukinnyi wayo yakira Rutahizamu mushya

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 22 Kanama 2023, rutahizamu Gnamien Mohaye Yvan na bagenzi be bakoze imyitozo yo kubongerera imbaraga.

Baritegura umukino w’umunsi wa Kabiri wa Rwanda Premier League 2023-2024, Rayon Sports izakina na Gorilla FC ku Cyumweru Tariki 27 Kanama 2023, guhera saa cyenda zuzuye kuri Kigali Péle Stadium.

Rayon Sports yatandukanye na Eric Mbirizi nyuma y’umwaka ayigezemo aguzwe Frw 15M.

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, Rayon Sports yatandukanye n’uyu mukinnyi wo hagati w’umurundi, Mbirizi Eric wari umaze umwaka umwe muri iyi kipe

Uyu mukinnyi wari watangiye neza yaje kugira imvune biramugora bituma atakaza umwanya wo kubanza mu kibuga

Haravugwa abandi bagomba gutizwa abandi bagasesa amasezerano kubera ko iyi kipe ifite abakinnyi umurengera batazabona umwanya wo gukoreshwa muri uyu nwaka w’imikino.

Rayon Sports igomba gutandukana na bamwe mu bakinnyi mu rwego rwo kugabanya imishahara iri hejuru (payroll) ndetse no kuba batabona wo gukina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger