AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi mushya w’Umunya-Cameroon

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka muri iri soko ry’igura n’igurisha aho ikomeje kongera imbaraga mu ikipe igenda isinyisha abakinnyi batandukanye byitezwe ko ari amaraso mashya ari kuba yongerwa ku bakinnyi bari bayisanzwemo.

Nyuma yo kugura Niyonzima Ally mu cyumweru gishize, kuri ubu Rayon Sports yaguze kandi rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Banen Phlippe Arthur, washyize umukono ku masezerano muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Uyu munya-Cameroon yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri akaba aje muri iyi kipe avuye muri Union de Douala.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yatangaje ko uyu mukinnyi yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Abaye umukinnyi wa kane mushya usinyiye Rayon Sports nyuma ya Drissa Dagnogo ukomoka muri Côte d’Ivoire, Kayumba Soter wavuye muri AFC Leopards na Niyonzima Ally wakinaga muri Oman.

Rayon Sports ya kabiri muri Shampiyona n’amanota 38, aho irushwa amanota ane na APR FC ya mbere, izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2020, ihura na Police FC mu irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari 2020.

Banen Phlippe Arthur yasinyiye Rayon Sports imyaka ibiri

Twitter
WhatsApp
FbMessenger