AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yasinyishije abasore 4 basezerewe na APR FC

Nyuma y’uko APR FC isezereye abakinnyi 16 bayikiniraga bamwe muri bo bamaze kwerekeza muri Rayon sports.

Ku ikubitiro Nizeyimana Mirafa wahoze ari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC, amakuru yizewe agera kuri Teradignews.rw, avuga ko yamaze gusinyira Rayon Sports imyaka ibiri aguzwe miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6,000,000 FRW).

Si Mirafa wenyine  kuko na Rugwiro Herve wakinaga mu bwugarizi (Defencer) ndetse na rutahizamu Sekamana Maxime nabo basinyiye Rayon  Sports ku masezerano y’imyaka ibiri.

Mirafa w’imyaka 24 y’amavuko n’aba bagenzi be bifuzwa na Rayon Sports batandukanye na APR FC, bitewe n’inkundura iherutse kuba muri iyi kipe yafashe umwanzuro wo gusezerera 16 mu bari abakinnyi bayo barimo: Kimenyi Yves (Umuzamu) nawe uri mu muryango umwinjiza muri Rayon Sports.

Mirafa yageze muri APR FC,avuye muri Police FC muri 2018-2019.

Uyu musore niwe ubimburiye abandi bakinnyi 16 basezerewe na APR FC gusinyira Rayon Sports, dore ko hagati y’aya makipe ibintu bikomeje kuba mpa nguhe hagati y’igura n’igurisha hagati yayo.

Mirafa yakinnye muri Police kuva  muri 2016-2017 asoza amasezerano mu 2017-2018 , ari nabwo yahise yerekeza muri APR FC.

Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe ya APR FC, ku munsi w’Ejo mu myitozo yamuritse yamuritse abakinnyi bashya yasinyishije barimo bane yakuye muri Rayon Sports. Aribo:Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Manishimwe Djabel ndetse na Niyonzima Olivier Sefu.

Ubwo APR FC yerekanaga abakinnyi bayo bashya, Rayon Sports nayo yari iri mu nama yo kwiga ku bo ikeneye, iyi nama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sport yanzuye abakinnyi iyi kipe igiye gusinyisha. Barindwi muri 16 basezerewe bakaba bemejwe mu gihe byitezwe ko bahabwa amasezerano guhera kuri uyu wa kabiri nk’uko amakuru ava imbere muri Rayon Sports abihamya.

Amakuru yemeza ko iyi nama ya Rayon Sports yarangiye yanzuye ko Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Rugwiro Herve, Sekamana Maxime, Nshuti Dominique Savio, Rusheshangoga Michel na Kimenyi Yves (Umuzamu) aribo bagomba kugirana ibiganiro n’iyi kipe bakaba bayerekezamo.

Mirafa yabimburiye bagenzi be gusinyira Rayon Sports
APR FC ku munsi w’Ejo yagaragaje abasore 4 yakuye muri Rayon Sports
Twitter
WhatsApp
FbMessenger