AmakuruImikino

Rayon Sports yasesekaye i Kigali yakirwa gitwari-Amafoto

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere ni ho ikipe ya Rayon Sports yasesekaye i Kigali ikubutse i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yari yitabiriye umukino wo kwishyura mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Iyi kipe y’Imana nk’uko abakunzi bayo bakunda kuyita yanabyitwayemo neza yegukana amanota atatu, nyuma yo gutsindira Gor Mahia imbere y’abafana bayo barimo na Nyakubahwa Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsin bwa Kenya.

Ibitego bya Bimenyimana Caleb na Eric Rutanga kuri Coup Franc ni byo byahesheje iyi kipe amanota atatu, inisubiza ikizere cyo kuba yakongera gukora andi mateka ikagera muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup, dore ko isabwa gutsinda Young Africans mu mukino uzabera i Kigali, gusa igasengera ko haboneka utsinda undi hagati ya USM Alger na Gor Mahia mu mukino wa nyuma w’itsinda uzabera i Blida muri Algeria.

Djabel Manishimwe asohoka mu kibuga cy’indege.
Abakinnyi bari bateguriwe impano zitandukanye.
Aba Rayons basuhuzanya Saddam Nyandwi urugwiro rwinshi.
Abafana bahobera Abdoul Rwatubyaye.
Abafana ba Rayon Sports bifotozanya n’abakinnyi bayo.
Manishimwe yatangaje ko ibanga Rayon Sports yakoresheje ari ugushyira hamwe.
Rwatubyaye Abdoul wagarutse mu bihe bye byiza.
Abafana bamwe baherekeje ikipe kugera aho yakiriwe.

 

Amafoto: Igihe.com

Twitter
WhatsApp
FbMessenger