AmakuruImikino

Rayon Sports yanganyirije i Rusizi, FC Marines itwara Kirehe amanota atatu

Kuri uyu wa kabiri, shampiyona y’ikiciro cya mbere yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona. Uyu munsi wasize FC Marines ari yo yegukanye amanota atatu mu makipe yose yakinnye.

Rayon Sports yagiye i Rusizi isabwa gutsinda Espoir kugira ngo ikomeze gushyira igitutu kuri APR FC na Mukura ziyiri imbere muri shampiyona, gusa nanone izi neza ko ari hamwe mu hadakunze kuyigwa neza.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi agabanye amanota nyuma yo kunganya 0-0.

Undi mukino wabaye ni uwari wahuje FC Marines yari yakiriye Kirehe kuri Stade Umuganda. Ikipe ya Marines yaherukaga gutsindirwa mu Ruhengeri na Musanze FC, yakomeje gahunda yayo yo gusigasira imikino yakiniye mu rugo.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu zirwanira mu mazi yegukanye amanota atatu itsinze Kirehe 1-0.

Undi mukino w’umunsi wa 10 wabaye kuri uyu wa kabiri, ni uwahuje Sunirise na Police FC. Uyu mukino wabereye kuri Stade Amabati i Nyagatare warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Kunganya kwa Rayon Sports kwayigumishije ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 19, amanita inganya na Mukura Victory Sports cyo kimwe na APR FC ziyiri imbere. Igitandukanya Rayon Sports n’aya makipe ni uko imaze gukina imikino 10 ya shampiyona mu gihe yo amaze gukina imikino 7.

Ikipe ya FC Marines yo yahise ifata umwanya wa munani n’amanota 13inganya na Kiyovu Sports na AS Muhanga ziyibanjirije.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger