AmakuruImikino

Rayon Sports yandikiye FERWAFA nyuma yo kutishimira ibyahinduwe ku mukino wayo na APR FC

Rayon Sports ntiyishimiye kwimurwa kw’amasaha y’umukino izakiramo APR FC byatumye uyu munsi yandikira FERWAFA iyisaba ibisobanuro byimbitse by’impamvu y’iki cyemezo.

Umukino wa Rayon Sports na APR FC wakuwe saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ushyirwa ku wa Gatandatu saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports yamenyeshejwe iki cyemezo na FERWAFA ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu gihe yari yaratangiye kwamamaza ko umukino uzaba ku wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Rayon Sports ikimara kwakira iyi baruwa,ntiyishimye kuko n’ubundi yari yamaze gutangaza ko umukino wayo ari saa kumi n’ebyiri.

Umunyamabanga Mukuru wayo, Nemenye Patrick, yatangaje ko batazi impamvu y’iki cyemezo kuko imikino kuri iyi Stade yari imaze iminsi iba nijoro.

Ati “FERWAFA yatwandikiye itumenyesha ko umukino wimuwe kubera amatara. Ariko niba ntibeshye hari umukino wari wahabereye ejo [ku wa Kabiri]?.”

Hategerejwe kumenya icyemezo gifatwa na FERWAFA cyane ko uyu mukino mbere y’uko uba haba byinshi buri gihe.

Stade ya Kigali imaze iminsi ifite ikibazo cy’amatara aho bamwe mu bagorwa na yo harimo itangazamakuru rifata amafoto n’amashusho ndetse hari ubwo umuriro wabuze ku mukino Kiyovu Sports yakinagamo na Etoile de l’Est.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger