AmakuruImikino

Rayon Sports yamaze gusnyisha abakinnyi batatu bakomeye

Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umukinnyi w’umurundi ukina mu kibuga hagati wahoze akinira iyo kipe, Kwizera Pierrot.

Uyu mukinnyi wari usoje amasezerano muri AS Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports aho yahawe miliyoni 2.

Asinyiye Rayon Sports mu gihe na AS Kigali yari yamweretse ko imwifuza akaba yakongera amasezerano aho bari bamwemereye miliyoni 14 ku myaka 2 ndetse akaba yaragombaga kuba yarasinye tariki ya 26 Mutarama 2022.

Ntabwo yasinye aho bivugwa ko umutoza wa AS Kigali, Mutebi Mike ngo yaba yaranze ko ahabwa imyaka 2 avuga ko ahubwo bamuha amezi 6.

Uyu murundi ukina mu kibiga hagati, aramutse asinyiye Rayon Sports ntibyaba ari ubwa mbere kuko muri 2015 nibwo yageze muri iyi kipe bwa mbere batandukana muri 2018 ubwo yahitaga yerekeza muri Al-Orouba yo muri Oman atatinze kuko muri 2019 yahise asinyira AS Kigali yakiniraga kugeza uyu munsi.

Uretse aba bakinnyi kandi, amakuru avuga ko iyi kipe yamaze gusinyisha abandi bakinnyi babiri ari bo Bukuru Christophe wirukanywe muri APR FC muri Gicurasi 2021 na Ishimwe Kevin uheruka gutandukana na Kiyovu Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger