AmakuruImikino

Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi mushya waturutse muri APR FC (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports ikunzwe na benshi mu Rwanda, ubu yamaze gusinyisha umukinnyi mushya ukina hagati mu kibuga witwa Mushimiyimana Mohammed ikaba yari imaze igihe imwifuza.

Uyu mukinnyi wamaze kwemera kuzajya yambara umweru n’ubururu, yasinyiye Rayon Sports nyuma yo gutandukana na APR FC muri iyi mpeshyi.

Ukwezi kurenga kwari kwihiritse ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele buri mu biganiro n’uyu mukinnyi gusa amafaranga ntabwo yari yahise aboneka ngo bayamuhe ashyire umukono ku masezerano.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Kanama 2021, ikipe ya Rayon Sports nibwo yatangaje ko isinyishije Mushimiyimana Mohammed amasezerano y’imyaka ibiri, aho bivugwa ko aguzwe miliyoni 8 z’Amanyarwanda n’umushahara w’ibihumbi 600 buri kwezi.

Mushimiyimana Mohammed yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2012 ubwo yakiniraga ikipe ya AS Kigali, ndetse akaba yaranayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro muri 2013 ubwo iyi kipe yatozwaga na Cassa Mbungo Andre.

Muri 2015, Mushimiyimana yasinyiye ikipe ya Police FC ayikinira imyaka ine, tariki 2 Nyakanga 2019 nibwo yatangajwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa APR FC ari nayo akibarizwamo.

Mushimiyimana Mohammed, yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’Abatarengeje imyaka 17 na 20, kuva tariki 27 Nyakanga 2013 akaba aribwo bwa mbere yahamagawe mu Mavubi makuru ku mukino batsinzemo Ethiopia igitego 1-0.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Twitter
WhatsApp
FbMessenger