AmakuruImikino

Rayon Sports yabaranguye Police FC,imvururu ziherekeza ifirimbi ya nyuma(Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yatwaye Police FC amanota atatu, mu mukino w’umunsi wa 20 wasojwe n’imvururu zo kutishimira ibyemezo by’abasifuzi.

Uyu mukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, Saa kumi n’ebyiri z’ijoro kuri Kigali Pelé Stadium.

Abakunzi ba Rayon Sports bari benshi nk’uko bisanzwe bigenda, cyane ko ari na yo ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Ikipe ya Police FC yakinnye idafite umukinnyi wa yo w’ingenzi, Bigirimana Abedi wagize imvune mu mukino iyi kipe iheruka gukina na Mukura VS mu Karere ka Huye.

Rayon Sports yo ntiyari ifite Aruna Moussa Madjaliwa umaze igihe afite imvune, ariko yari yagaruye rutahizamu, Rudasingwa Prince.

Ni umukino waryoheye abawurebye, cyane ko wari ku rwego rwo hejuru.

Rayon Sports yatangiye isatira cyane biciye kuri Hértier Nzinga Luvumbu wajyanaga imipira imbere, ariko ba myugariro ba Police bari bahagaze neza.

Ikipe y’Abashinzwe Umutekano, yanyuzagamo igasatira ibicishije kuri Hakizimana Muhadjiri, Kayitaba Bosco na Peter Agblevor ariko kubona izamu bikomeza kuba iyanga.

Iminota 45 yarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya kabiri, 46’ Rayon Sports yahise ikora impinduka, ikuramo Tuyisenge Arsène wasimbuwe na Iraguha Hadji.

Gikundiro yahise ikomeza gusatira, cyane ko Muhire Kevin wakinaga hagati mu kibuga, yari mwiza cyane kuri uyu mukino.

Ku munota wa 50, Rayon Sports yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hértier Nzinga Luvumbu ku mupira yatereye inyuma y’urubuga rwa Police FC, maze Kwizera Janvier wari mu izamu ahindukira asanga umupira mu rushundura.

Nyuma y’iminota itatu gusa, Abashinzwe Umutekano bahise babona igitego cyatsinzwe na Kayitaba Jean Bosco ku mupira wari ugaruwe n’umunyezamu wa Rayon Sports, maze uyu musore awushyira mu rushundura.

Mashami Vincent akibona igitego cyo kwishyura, yahise akora impinduka akuramo Kayitaba Jean Bosco na Mugenzi Bienvenu, basimburwa na Sseruyide na Mugisha Didier.

Ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yakomeje kugerageza gushaka igitego cya kabiri, ndetse umutoza Julien Mette yongera gukora impinduka, akuramo Charles Baale wahise usimburwa na Rudasingwa Prince. Izi mpinduka zakozwe ku munota wa 77.

Rudasingwa yasabwaga gufasha ikipe ye kubona igitego cy’intsinzi, cyane ko yari amanota inyotewe cyane kugira ngo ikomeze yiruke kuri APR FC iyoboye shampiyona.

Ku munota wa 88 uyu musore, Rudasingwa, ntiyatengushye umutoza ku ko yatsinze igitego cya kabiri cy’umutwe ku mupira wari utewe na Muhire Kevin yari ateye mu izamu ugarurwa na Kwizera Janvier, maze Rudasingwa awutsindisha umutwe.

Nyuma yo gutsindwa iki gitego, abakinnyi ba Police FC birunze ku musifuzi, Uwikunda Samuel, bavuga ko mugenzi wa bo, Pacifique yari yabanje gukorerwa ikosa ariko ntarisifure.

Ku munota wa 90, ikipe ya Police FC yavugaga ko yakagombye kuba yahawe penaliti ku ikosa bavuga ko ryakorewe na Peter Agblevor ariko Uwikunda avuga ko nta kosa uyu rutahizamu yakorewe.

Umukino warangiye Rayon Sports yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-1, maze abakinnyi ndetse n’abatoza b’ikipe y’Abashinzwe Umutekano, birunda ku basifuzi bagaragazaga ko bababajwe n’ibyemezo bya bo.

Gikundiro yahise iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 39 ikarushwa atandatu na APR FC ya mbere ifite amanota 45 n’umukino w’ikirarane izakina na Étoile de l’Est.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger