AmakuruPolitikiUbukungu

U Rwanda rugeze kure umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi

RTDA, Mwiseneza Maxime Marius, yatangaje ko inyingo y’ibizakenerwa kugira ngo u Rwanda rugire inzira ya Gari ya Moshi yamaze gukorwa igisigaye ari ugushaka amafaranga akenewe kugira ngo umushinga utangire.

Ubwo yari mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cya Radio Rwanda,kuri iki cyumweru yagize ati “Umuhanda wa gari ya moshi mu by’ukuri ibisabwa byose kugira ngo ushyirwe mu bikorwa byarakozwe, ubu turi gushaka amafaranga kugira ngo mu minsi iri imbere tuzabashe kugira ubwikorezi bwa gari ya moshi.”

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo inyigo, gushyiraho imbago z’aho iyo gari ya moshi izanyura byose byararangiye. Ubu harimo gushakishwa amafaranga, noneho tubone kujya ku ntambwe yo kubaka.”

Kubaka inzira ya Gari ya Moshi bizafasha u Rwanda koroshya ingendo z’ibicuruzwa cyane ko ari igihugu kidakora ku Nyanja.

Umuhanda wa gari ya moshi uvugwa, ni uhuza u Rwanda na Tanzania ni wo ugarukwaho cyane ariko hari n’uwo u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu bya Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo mu mishinga iri mu Muhora wa Ruguru.

Mu Rwanda, imambo zatewe aherekana inzira uyu muhanda wa gari ya moshi uhuza u Rwanda na Tanzania uzanyuramo. Uzanyura ku Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kazagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Ni umuhanda umaze imyaka irenga 20 utegerejwe, ugomba guhuza ibihugu biri mu muhora wo hagati muri Afurika y’Iburasirazuba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger