Amakuru

Inkuba yivuganye 3 bari bagiye gushyingura abandi barakomereka bikabije

Abantu 3 bapfuye, bakubiswe n’inkuba abandi 18 barakomereka ubwo bari bagiye gushyingura mu gihugu cya Tanzaniya.

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo I DAR ES SALAAM abaturage batatu bahapfiriye abandi 18 barakomereka nyuma y’inkuba yabahitanye ubwo bari bitabiriye umuhango wo gushyingura mu karere ka Lindi mu majyepfo ya Tanzaniya, nk’uko umwe mu bayobozi yabitangarije Xinhua kuri iki cyumweru.

Abdallah Mputa ukuriye ikigo nderabuzima kiri mu gace ka Mtama muri aka karere, yavuze ko bakubiswe n’inkuba ubwo bari bitabiriye umuhango wo gushyingura mugenzi wabo w’umuturanyi.

Mputa ati: “Bitabiriye umuhango wo gushyingura umuturanyi mugenzi wabo ubwo imvura nyinshi yagwaga maze bigeze nka saine z’ijoro nibwo inkuba yabakubise.

Yavuze ko abakomeretse bakomeje kwitabwaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger