AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports na Caleb bahawe ibihano kubera imyitwarire mibi

Ikipe ya Rayon Sports ihawe ibihano kubera imyitwarire itaravuzweho rumwe nyuma y’umukino wayihuje na Sunrise FC i Nyagatare.

Rutahizamu wa Rayon Sports, Bimenyimana Bonfils Caleb yahanwe imikino 4 adakina n’amande y’ibihumbi 30,000 rwf ,ni imyanzuro ikurikira imyitwarire ye ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Sunrise akarwana n’ umufana.

Kit Manager wa Rayon sports Dushimimana Claude yahanwe umwaka wose nta bikorwa bya Football agaragaramo acibwa n’amande y’ibihumbi 50,000 RWF.

Ikipe ya Sunrise FC yo yahanishijwe kuzakina umukino ukurikira nta mufana uri ku kibuga .

Ibi bihano bije nyuma y’umukino wahuje amakipe yombi ukavukamo amahane menshi, ukarangira Rayon Sports y’abakinnyi 10 itsindiye Sunrise I Nyagatare kuri stade Mabati nkuko bakunze kuyita.

Wari umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League’,  Mu mukino Bimenyimana Bonfils Caleb yabonyemo ikarita itukura kubera kurwanira mu kibuga.

Muri uyu mukino mu minota ya nyuma Rayon Sports yatsinzwe igitego ariko umusifuzi aracyanga avuga ko umunyezamu Bashunga Abouba yakorewe ikosa, nyuma yo kwanga iki gitego abakinnyi b’amakipe yombi bahise bashyamirana bituma umusore Bimenyimana Bonfils Caleb ahabwa ikarita itukura kubera kurwanira mu Kibuga.

Indi nkuru wasoma: Mu mukino waranzwe n’amahane menshi, Rayon Sports y’abakinnyi 10 itsindiye Sunrise I Nyagatare 

 Caleb yasabye imbabazi ku makosa yo kurwana yaraye akoze 

Umukino wa Sunrise FC na Rayon Sports waranzwe n’amahane menshi
imenyimana Bonfils Caleb ahanwe imikino 4 adakina n’amande y’ibihumbi 30,000 rwf
Twitter
WhatsApp
FbMessenger