AmakuruImikino

Rayon Sports na APR FC zamenye abo zizatangiriraho muri CECAFA

Amakipe ya Rayon Sports na APR Football Club ahagarariye urwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup yamaze kumenya amakipe azatangira acakirana na yo muri iri rushanwa ritererejwe kubera mu gihugu cya Tanzania.

Irushanwa rya CECAFA riteganyijwe kubera i Dar Es Salaam guhera ku wa 29 Kamena kugeza ku wa 13 Nyakaga 2018.

Ikipe ya APR FC ni yo izatangira ikina ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, mu mukino izacakiranamo na Singida basangiye itsinda rya gatatu.

Uyu mukino uzaba ku wa 29 Kamena, nyuma y’uzahuza JKU na Vipers yo muri Uganda ndetse n’uzahuza Azam Fc na Kator.

Ikipe ya Rayon Sports yo izamanuka mu kibuga ku cyumweru ku wa 01 Nyakanga, mu mukino w’ishiraniro uzayihuza na Gor Mahia yo muri Kenya banasangiye itsinda D muri CAF Confederations Cup.

Aya makipe yombi aheruka guhurira muri iri rushanwa nyafurika anganya 1-1, mu mukino wa mbere w’itsinda D wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Gahunda y’uko imikino yose ya CECAFA iteganyijwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger