AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports itsinze LLB igera muri 1/4, yohereza mu rugo APR yari iyihanze amaso

Ikipe ya Rayon Sports itsinze LLB y’i Burundi ibitego 3-1 ihita ikatisha tike ya 1/4 cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riri kubera i Dar Es Salaam, bituma APR FC yari itegereje ibiva muri uyu mukino ihita isezererwa itarenze ijonjora.

Ni umukino Rayon Sports yasabwaga gutsinda kugira ngo idasezererwa. Gutsindwa uyu mukino byari guha LLB amahirwe yo kuzamuka muri 1/4 cy’irangiza, mu gihe kuwunganya byari guha APR FC amahirwe yo kuzamuka nka Best Loser.

Ni umukino watangiye Rayon Sports isatira cyane kugeza nko ku munota wa 10 w’umukino, gusa nyuma y’iyi minota LLB na yo yahise ikanguka yotsa izamu rya Rayon Sports igitutu.

Ibi byaje kuviramo iyi kipe y’i Burundi kubona igitego cya mbere ku munota wa 21 w’umukino gitsinzwe na Dan Wagaluka,  ku makosa Nyandwi Saddam yari akoreye kuri Ndikumana Jean Didier wari wamuhaye akazi gakomeye.

Rayon Sports ntiyacitse intege, yakomeje gushaka buryo ki yakwishyuramo kino gitego. Iki gitego cyaje kwishhyurwa ku munota wa 30 gitsinzwe na Rwatubyaye Abdoul, ku mupira wamugezeho uvuye kwa Djabel Manishimwe agahita awutera ngarama.

Ni nyuma ya Coup Franc yari imaze guterwa na Kapiteni Kwizera Pierrot.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, gusa iminota 45 y’igice cya mbere irangira ari 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yasatiranye, gusa Rayon Sports ikarusha LLB kubona uburyo bw’ibitego. Ku munota wa 49 Kenin Muhire yaje kubonera Rayon Sports igitego cya kabiri, mbere y’uko Kwizera Pierrot asoza akazi ku munota wa 71 w’umukino.

Muri rusange amakipe yombi yabonye uburyo bw’ibitego mu gice cya kabiri cy’umukino, harimo nk’ubwo LLB yabonye ku munota wa 69 w’umukino, ku mupira Dan Wagakuka yateye ugaca hanze y’izamu rya Kassim Ndayisenga.

Gutsinda uyu mukino bifashije Rayon Sports kuyobora itsinda rya kabiri n’amanota 5, inganya na Gor Mahia yatsinze ikipe ya AS Ports yo muri Djibout ibitego 2-0.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger